skol
fortebet

RDC: Igisirikare cyerekanye abarimo abadepite gishinja gukorera ubutasi M23

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya RD Congo cyerekanye abasivile batanu gishinja ubutasi n’ibikorwa byo gushakira abayoboke n’abakorana n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma, abo barimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Sponsored Ad

Aberekanwe uyu munsi bari mu bantu batatangajwe kandi batazwi umubare batawe muri yombi mu minsi ishize n’ubugenzacyaha bwa gisirikare bakajya gufungirwa i Kinshasa.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’abanyamakuru ku ishami ry’iperereza rya gisirikare i Kinshasa, Gen Maj Sylvain Ekenge umuvugizi w’igisirikare cya RD Congo, yerekanye abagabo batanu bambitswe imyenda y’umuhondo n’umutuku.

Muri abo harimo Hope Sabini Kibuya usanzwe ari umudepite ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru. Uyu, Ekenge yavuze ko ari we wari ukuriye ibikorwa byo gushakira abayoboke M23, kandi ko ari we wabizanyemo abo bareganwa.

Gen Ekenge yavuze ko undi ari Aliongera Alain nawe wari umudepite ku rwego rw’intara ya Kivu ya Ruguru.

Abandi, umwe ni inzobere mu by’ubukerarugendo akaba n’umujyanama wa guverinoma y’intara ya Kivu ya Ruguru, naho undi akaba umumotari wakoranaga n’abo batatu, nk’uko Ekenge abivuga.

Sabini Kibuya na Aliongera Alain n’abo bareganwa, ntibahawe umwanya ngo bavuge ku byaha bashinjwa.

Aba bagabo barashinjwa ibyaha birimo gushakira abarwanyi n’abayoboke umutwe wa M23, kuwugezaho ibyo ikenera no kuwukorera ubutasi.

Gen Ekenge yumvikana yita aba baregwa “abagambanyi bakorana na M23 n’igisirikare cy’u Rwanda”, avuga ko abandi bafatiwe muri ibyo bikorwa nabo bazerekanwa “ku gihe nyacyo”.

U Rwanda ruhakana gukorana na M23, kandi M23 ntacyo iratangaza kuri abo bagabo berekanywe uyu munsi.

Intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya leta ya Congo n’ingabo zaje kugifasha, imaze iminsi ica ibintu muri teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ahegera umujyi wa Goma.

Imirwano yatumye abantu babarirwa mu bihumbi amagana bata ingo zabo barahunga.

Amakuru avuga ko umwe akomoka mu ishyaka rya Kabira, undi akaba mu ishyaka rya Katumbi. Bafatiwe i Goma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa