skol
fortebet

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yakomereje i Minova

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje, I Minova no mu nkengero zaho,aho hakomeje kumvikana ibisasu biremereye.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo urugamba rutari rworoshye rwabereye mu gace ka Bihambwe aho M23 yari ihanganye na FARDC n’abo bafatanije, bikaza kurangira M23 ifashe ako gace.

Rukaba ari urugamba rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirwano yazindutse ibera muri Centre ya Minova muri teritwari ya Kalehe, abaturage batuye Minova batangiye guhungira i KALUNGU na NUMBI.

Rwandatribune iravuga ko uri ari urugamba ruri kumvikanamo imbunda ziremereye ku mpande zombi,ndetse ngo ibisasu biremereye biri kugwa muri aka gace byatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika harimo amashuri ndetse n’ibitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa