skol
fortebet

RDC: Imirwano yubuye i Sake nyuma y’iminsi hari agahenge

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abatuye mu duce twegereye ‘centre’ ya Sake baremeza ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu haramutse imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’abakorana nazo hamwe n’inyeshyamba za M23, imirwano yatumye abandi bantu bava mu byabo bagahunga.

Sponsored Ad

Hari hashize ibyumweru bibiri birenga nta mirwano yumvikana i Sake nyuma y’imirwano ikomeye yahabaye mu kwezi gushize.

Jean Francois Rutwara uba ahitwa Mubambiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twari tumaze iminsi hari agahenge, ariko uyu munsi haramutse imirwano ikomeye cyane, kandi biragoye kumenya uwateye undi bwa mbere.”

Imisozi ikikije Sake iriho ibirindiro bimwe na bimwe bya M23, mu gihe muri centre ya Sake gusubira iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za leta, ingabo za SADC n’abitwa Wazalendo.

Bamwe mu banditsi bari ku ruhande rw’ingabo za leta baravuga ko mu gitondo inyeshyamba za M23 ari zo zateye ibisasu bya mbere ku birindiro by’ingabo za leta.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yatangaje ko ingabo za leta n’abakorana nazo “kuva muri iki gitondo bateye abaturage b’abasivile ba Sake n’inkengero zayo”.

Abaturage ibihumbi bari batuye muri centre ya Sake n’inkengero zayo barahunze berekeza mu nkambi ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Kuva haboneka agahenge mu mirwano “hari benshi bari bamaze kugaruka mu byabo” nk’uko Rutwara abivuga, ndetse akaba ari umwe muri abo.

Ati: “Nari narahungiye i Mugunga, [agace ko mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Goma] ariko ubuzima mu nkambi ni bubi bikabije. Mbonye hari agahenge i Sake na hano iwacu Mubambiro nahise ngaruka.”

Biragoye kumenya neza uko ubu byifashe ku rugamba rwa Sake, centre iri muri teritwari ya Masisi kuri 25km uvuye iburasirazuba mu mujyi wa Goma.

Mu minsi ya vuba ishize imirwano yumvikanaga mu bindi bice bya teritwari za Rutshuru cyane cyane, hamwe na Masisi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa