skol
fortebet

RDC: M23 irashinjwa gutera ibisasu bikomeye mu mujyi wa Goma

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa DRC ahitwa ku Kimashini muri Mibambiro hasanzwe hateretse imbunda nini ya BM21 ikoreshwa n’Ihuriro ry’Ingabo zirwanya umutwe wa M23 hatewe ibisasu.

Sponsored Ad

Ntiharamenyekana uruhande rwateye izo bombe n’ubwo haketswe ko ari M23 bitewe n’uko zaturutse mu bice igenzura bya Masisi.

Kuri uyu wa 04 Mata 2024 mu masaha ya mu gitondo,nibwo mu mujyi wa Goma hatewe ibisasu,aho bivugwa ko byibura abasirikare batanu (5) bo mu ngabo z’Uburundi ari bo bahitanywe n’imwe muri izo Bombe mu gihe abagera ku munani (8) bo bakomeretse.

Ikinyamakuru Bwiza kiravuga ko Imboni yacyo yagihamirije ko iyo Bombe yabuze ho gato ngo isenye iriya mbunda yitwa BM21 isanzwe ikoreshwa n’abo ku ruhande rwa Leta.

Ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Kinshasa birimo kivumorningpost byo byanditse ko iriya bombe yahitanye umwana umwe w’imyaka 10 hakomereka abandi bantu babiri.

Biriya bice byo ku Kimashini na Burengo biherereye mu nzira iva Sake yerekeza Goma ariko bibarwa ko biri mu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko ari na byo bishinzeho nyinshi mu mbunda nini z’Ihuriro rya Leta rigizwe na FARDC, Ingabo z’Uburundi, SADC, FDLR, Abacanshuro b’Abazungu n’indi mitwe yose yitwaje intwaro bose biyemeje guhashya umutwe wa M23.

N’ubwo bikekwa ko izi Bombe zatewe na M23, hari andi makuru avuga ko ririya huriro naryo rifite gahunda yo gutangira kujya ryiteraho ibisasu bakabyegeka kuri M23 mu rwego rwo gushaka impamvu zo kuba bo ubwabo ndetse n’abaturage bahunga uriya mujyi wa Goma,cyane ko umutwe wa M23 ukomeje gutangaza ko ushaka kuwufata mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa