skol
fortebet

RDC: Umujyanama wa Corneille Nangaa yafashwe byongerera akaga Joseph Kabila

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashobora kujya mu mazi abira nyuma y’ifatwa ry’uwo bivugwa ko ari umujyanama wihariye wa Corneille Nangaa washinze ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), Eric Nkuba Shebandu.

Sponsored Ad

Ifatwa rya Nkuba uzwi nka ‘Malembe’ ryemejwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Mata 2024, asobanura ko abashinzwe iperereza ari bo bamutaye muri yombi.

Igisirikare cya RDC cyeretse abanyamakuru amashusho y’ibazwa rya Nkuba, aho abashinzwe iperereza bamubajije abantu bo muri RDC bavugana.

Yagize ati “Ntabwo twigeze tuvugana n’abo ku ruhande rw’igisirikare gusa twavuganye na John Numbi na Joseph Kabila wabaye Perezida. Yewe na Corneille Nangaa ntavugana n’abasirikare.”

Mu bandi yavuze bavugana na AFC harimo Depite Claudel Lubaya, Joseph Olenghankoy na Patient Sayiba, gusa Lubaya we yamaganye iki kirego, asobanura ko cyahimbwe bigizwemo uruhare na Leta ya RDC imuziza ko afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyayo.

Kabila we yari amaze iminsi akurikiranwa bucece na Leta ya RDC, kugeza ubwo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, Augustin Kabuya yamushinje byeruye gukorana n’abarwanya igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 tariki ya 1 Mata 2024, yatangaje ko hari amakuru urwego rw’iperereza rufite agaragaza ko Kabila ashobora kuba akorana na AFC.

Lutundula yaburiye Kabila ko niba akorana n’umwanzi w’igihugu, ubutabera buzamukurikirana nk’abandi bose, butitaye ku kuba yarabaye Perezida wa RDC.

Ishyaka PPRD rya Kabila ryasobanuye ko uyu munyapolitiki ari mu masomo muri Afurika y’Epfo, kandi ko nta gahunda afite yo gukorana n’abitwaje intwaro. Ryagaragaje ko hari umugambi mubi ubutegetsi bwa Tshisekedi buri gutegura igamije kumwambika isura mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa