skol
fortebet

RIB yafunze abiyitaga abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye.

Sponsored Ad

Abafashwe ni Kayitare Joseph,Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard bafatiwe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 nyuma yo kumenya ko bari gushakishwa bakajya kwihisha.

Aba bavugaga ko ari Abavuzi gakondo barimo umunyamahanga bemeza ko bakoresha imbaraga z’ubupfumu mu kugaruza ibyibwe, gukiza indwara no gutanga ubukire bakarya abantu amafaranga.

RIB yagaragaje n’ibikoresho bifashishaga muri ubu butekamutwe birimo, inzoka, akanyamasyo, impu z’Inyamaswa, amahembe, ibimene by’ibicuma ibyungo n’urujyo, ndetse n’amafu bitaga imiti, iboneraho umwanya mwiza wo gutanga no kuburira abantu uburyo bwo kwirinda ubu bwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mubyo aba bagabo bafatanywe harimo inzoka bakuye muri Congo ndetse n’akanyamasyo.

Yagize ati “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”

Aba bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo gutunga, guhererekanya kugurisha kugura cyangwa gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi , gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshwejwe uburiganya.

RIB itangaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2021, yakiriye dosiye nk’izi zigera kuri 117, zirimo abakekwaho ibyaha barenga 200.




Aba bashinjwa ubutekamutwe bari bafite impu z’inyamaswa nyinshi zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa