skol
fortebet

SADC ikomeje gutoza ingabo za FARDC kugira ngo zibashe guhashya M23

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo zagiye mu butumwa bw’Umuryango Ugamije Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,zatangaje ko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba FARDC, mu rwego rwo kuzamura urwego rwabo mu mirwanire.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC, bwatangaje ko ingabo zabo ziri gufasha FARDC guhashya umutwe wa M23, koko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba Congo.

Muri ubu butumwa, ubunyamabanga bwa SADC bwagize buti “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa, SAMIDRC ikomeje guha imyitozo igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa bitandukanye.”

Ubutumwa bw’Ubunyamabanga bukuru bwa SADC, bukomeza bugira buti “Imyitozo igamije kuzamura urwego mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”

Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa SADC, zirimo izaturutse muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa