Tanzaniya igiye guha umusada RDF ngo bahashye burundu ibyihebe i Cabo Delgado
Yanditswe: Saturday 13, Apr 2024
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yatangaje ko Ingabo za Tanzania zizafatanya niz’u Rwanda kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado, nyuma y’uko iz’umuryango wa SADC zizaba zimaze kuva muri iyi ntara.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo SADC igomba gucyura ingabo zayo, nyuma y’imyaka itatu zifatanya n’iz’u Rwanda ndetse na Mozambique kurwanya iterabwoba.
Perezida Nyusi ubwo yari mu gace ka Motola aho yatangirije Komisiyo y’Igihugu ihuriwemo n’abarwanye urugamba rwo kubohora Mozambique, yavuze ko nyuma y’uko Ingabo za SADC zizaba zimaze kugenda Mozambique izakomeza guhabwa ubufasha n’ibindi bihugu.
Ati: "Bijyanye n’igenda rya SAMIM riteganyijwe rwagati muri Nyakanga, tuzakomeza gukorana n’ibihugu by’inshuti birimo u Rwanda n’ibindi bya SADC by’umwihariko Tanzania; biciye mu masezerano y’ubufatanye."
Perezida Nyusi yunzemo ko hari n’ibindi bihugu bimaze igihe bigaragaza ko byifuza gukorana na Mozambique, ariko ko Maputo itarabasha gufata umwanzuro ku bufasha byifuza kuyiha.
U Rwanda rusanzwe rufite ingabo zirenga 2,000 i Cabo Delgado nyuma yo gutangira kuzoherezayo muri Nyakanga 2021.
Mu myaka hafi itatu izi ngabo zihamaze zashoboye kwirukana ibyihebe byari bimaze imyaka ibarirwa muri ine bayrigaruriye intara ya Cabo Delgado, ibyanatumye abaturage bari barahunze basubira mu byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *