skol
fortebet

Ubudage bwemereye abaturage kunywa urumogi no kuruhinga

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

"Abadage bamwe banywa inzoga nyuma y’akazi. Natwe turashaka kunywa urumogi rwacu."

Sponsored Ad

Ibyo ni ibivugwa na Marcel Ritschel urimo kwishimira ko Ubudage - ubusanzwe buzwi nk’"ubutaka bw’inzoga" - bwahindutse igihugu cyorohereza urumogi kurushaho.

Kuva kuri iyi tariki ya mbere Mata (1), ku gice kimwe Ubudage bwakuyeho itegeko rihana ikoreshwa ry’urumogi.

Ariko imiryango iharanira inyungu z’abapolisi irimo kuburira ko ibi biteje ibyago mu buzima busanzwe. Iyi mpinduka mu itegeko ishobora kuba ibaye kuri iyi tariki izwi nk’iyo kubeshya, ariko kuri iyo miryango yo nta rwenya ruhari.

Duhuye na Marcel Ritschel mu gace ka Neustadt mu mujyi wa Dresden, kiganjemo ibintu bitandukanye cyane n’ibibera muri uyu mujyi wo mu burasirazuba bw’Ubudage.

Hano, nkuko bimeze mu tundi duce, ntibyari bigoye kubona abantu banywa urumogi ku mugaragaro, na mbere yuko amategeko yari asanzweho adohorwa.

Iyo ni ingingo imwe mu zatumye habaho gukuraho itegeko ribihana; ko ari hahandi se n’ubundi ko abantu babarirwa muri za miliyoni bari basanzwe barunywa.

Ababishyigikiye bavuga ko ibi bizafasha mu guca abarucuruza mu buryo bwa magendu ndetse byongere igenzura ry’ubwiza bw’uruboneka.

Amategeko mashya ni ayahe?

Kuva ku itariki ya mbere Mata

Abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bashobora kugira amagarama (g) agera kuri 25 y’urumogi ku mugaragaro

Abantu bakuru bashobora guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by’urugomi, kuri buri rugo

Ariko abantu ntibazemererwa kurunywera ahegereye amashuri, ibigo by’imikino cyangwa "mu duce tunyuramo abagenzi ku maguru" hagati ya saa moya za mu gitondo (7h) na saa mbili z’ijoro (20h)

Kuva ku itariki ya mbere Nyakanga (7)

Amashyirahamwe y’abahinzi b’urumogi cyangwa "amatsinda y’abarunywa" ashobora gushingwa agizwe n’abanyamuryango bagera kuri 500

Abanyamuryango bagomba kuba bafite hejuru y’imyaka 18 kandi baba mu Budage

Ayo matsinda ashobora guhinga no gukwirakwiza iki kiyobyabwenge mu buryo butagamije inyungu na gato

Kunywera urumogi muri ayo matsinda ntibizemerwa

Ritschel arateganya gushinga ishyirahamwe ry’abahinzi cyangwa "itsinda ry’abanywa urumogi" rizaba ryemewe n’amategeko, guhera muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

"Itsinda ryo kuvomerera ubusitani ariko bw’urumogi", nkuko abivuga.

Ati: "Buri garama yose ivuye mu itsinda ry’abanywa urumogi ni garama itavuye mu bucuruzi bwa magendu.

"Rero harimo urwunguko ku mpande zombi."

Ibi ntibizaba bimeze nk’amaduka azwi cyane y’urumogi y’i Amsterdam arucuruza nkuko hari n’amaduka acuruza ikawa yo kunywa, ayo maduka y’urumogi na yo akaba yarateje impaka zikomeye aho mu Buholandi.

Ayo matsinda y’urumogi atagamije inyungu yo mu Budage afatwa ko azaba ari ay’abantu batuye hano by’ukuri, mu rwego rwo kwirinda inkubiri ya ba mukerarugendo bakwirunda muri iki gihugu kugira ngo baryoherwe n’aya mategeko yorohereza abanywa urumogi.

Hari ibyitonderwa hamwe n’urusobe muri iri tegeko; biva mu kutavugwaho rumwe muri politiki kwatumye iyi gahunda - uko yari iteganywije mbere - igabanywa ubukana.

Ku mpande zombi z’abari mu mpaka, hari abatanyuzwe n’izi mpinduka mu itegeko.

Hari ababurira ko iyi tariki ya mbere Mata izaba intangiriro y’"icyiciro cy’akajagari" mu Budage.

Alexander Poitz, wo mu ishyirahamwe ry’abapolisi rya Gewerkschaft der Polizei (GdP), yagize ati: "Dufata ko ubucuruzi bwa magendu buzagira imbaraga kurushaho."

Avuga ko abarucyeneye bazahita biyongera cyane kurusha ibiteganywa n’itegeko, kubera ko guhinga urumogi mu rugo bisaba kwihangana no kurwitaho, mu gihe bizasaba amezi mbere yuko amatsinda y’abanywa urumogi atangira gukora.

Poitz avuga ko arebye mu gihe kirekire kiri imbere, ibico by’abagizi ba nabi bizisanisha ndetse "bicengere" mu matsinda y’abanywa urumogi, mu gihe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko byo bizaba ari umurimo "ukomeye cyane".

Kunywera urumogi mu ntera ya metero 100 uvuye ku bibuga abana bakiniramo, amashuri cyangwa ibigo by’imikino - nk’urugero - ntibyemewe.

Mu mijyi irimo abantu benshi kandi irimo urujya n’uruza rwinshi, bishobora kutoroha kubona ahantu ho gutumurira urumogi hubahirije amategeko mu by’ukuri nk’uko ateye.

Hari n’ikibazo cy’ukuntu polisi izashobora gutandukanya umuntu urunywa n’umucuruzi warwo, niba umuntu ashobora kwitwaza amagarama agera kuri 25 y’iki kiyobyabwenge - ashobora kuvamo imitekero irenga 10 yarwo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa