skol
fortebet

Uburusiya bwigambye kurasa drones 47 za Ukraine

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burusiya kuri uyu wa 9 Werurwe 2024 yatangaje ko ingabo zayo zarashe utudege tutagira abapilote (drones) 47 twa Ukraine ndetse ibisigazwa bimwe byaguye ku bitaro.

Sponsored Ad

Uburusiya bwavuze ko bwasenye izi ndege zitagira abapilote 47 zo muri Ukraine mu turere two mu majyepfo, ahanini mu gace ka Rostov gahana imbibi na Ukraine.

Kyiv yagiye yohereza indege zitagira abapilote mu Burusiya mu gihe Moscow yabagabagaho ibitero,ubu bimaze imyaka itatu.

Ku mbuga nkoranyambaga, ingabo z’Uburusiya zagize ziti: "Sisitemu zirinda ikirere zari mu kazi zahagaritse kandi zisenyera ku butaka bw’akarere ka Belgorod (drone imwe), akarere ka Kursk (drones ebyiri), akarere ka Volgograd (drones eshatu) n’akarere ka Rostov (drone 41)".

Agace k’amajyepfo ya Rostov niho ingabo z’Uburusiya zitegurira ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyatangaje ko Guverineri Roman Starovoyt uyobora Kursk yatangaje ko ibice by’akadege karasiwe muri iyi ntara byangije igisenge cy’ibitaro byaho, abarwayi bavurirwaga mu ndembe bimurirwa mu yindi nyubako no mu yandi mavuriro.

Tariki ya 6 Werurwe 2024, Ingabo za Ukraine zarashe ububiko bwa peteroli muri Kursk zifashishije akadege katagira abapilote, karabukwita. Akandi kaguye muri peteroli yaho nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bubisobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa