skol
fortebet

Uburusiya: Leta yafashe abantu bane bakekwaho kwica abantu 115 mu gitaramo

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu nyubako iberamo ibitaramo mu Mujyi wa Moscow, cyapfiriyemo abantu 115 mu gihe hamaze kubarurwa abarenga 140 bakomeretse.

Sponsored Ad

Amashusho menshi ataremezwa n’inzego ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Telegram yerekanaga bamwe mu bagabo bivugwa ko bagize uruhare muri iki gitero cyaraye.

Video imwe yerekana umugabo wafashweabazwa ibibazo bijyanye n’igitero. Avuga ko yaherewe akazi kuri interineti kugira ngo akore icyo gitero kandi avuga ko yasezeranijwe amafaranga angana na 8,600 USD kugira ngo arase abitabiriye igitaramo kuri Crocus City Hall. Indi videwo yerekana umwe mu "bayobozi" b’iki gitero.

Nubwo izi videwo ziri gusangizwa cyane kuri interineti, zikomeje kutagenzurwa kugira ngo hamenyekane niba ari ukuri.

Nyuma gato y’igitero, amafoto ya pasiporo za bamwe bavugwa ko bagabye iki gitero, yasangijwe ku mbuga.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu, Perezida Putin yavuze ko abagabye igitero biteguraga guhungira berekeza muri Ukraine, aho bari babateguriye idirishya ryo kwambukiramo bakarenga umupaka.

Nta kimenyetso yatanze kuri ibyo birego, kandi Ukraine yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare yagize muri ibyo bitero.

Rero, kugeza ubwo ibimenyetso bifatika bitaratangwa n’abategetsi b’Uburusiya, birashoboka ko ibihuha na videwo birakomeza gukwirakwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa