skol
fortebet

Umugabo ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe muri Amerika

Yanditswe: Friday 22, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda yatawe muri yombi muri leta ya Ohio muri Amerika aregwa guhisha uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Sponsored Ad

Abashinjacyaha bo ku rwego rwa leta bashinja Eric Tabaro Nshimiye guhisha uruhare rwe mu bwicanyi bwibasiye imbaga, harimo no kuba we ubwe yarishe abantu abatemaguye.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye atuye muri Ohio kuva mu mwaka wa 1995 nyuma yuko akoresheje uburiganya akabona ubuhunzi muri Amerika.

Mbere, Nshimiye yahakanye kugira uruhare muri jenoside.

Yitezwe kugezwa mu rukiko rwo ku rwego rwa leta mu mujyi wa Boston mu gihe kiri imbere.

Mu itangazo, Michael Krol wo mu itsinda ry’amaperereza yihariye ryo muri minisiteri y’umutekano w’igihugu yagize ati: "Nshimiye ashinjwa kubeshya kugira ngo ahishe uruhare rwe muri amwe mu mahano akomeye cyane ya muntu yabayeho mu bihe byose.

"Leta imurega ko ubuhamya bwe mu gushinjura uwahamwe no gukora jenoside kwari ukugerageza kurimo imibare guhisha ibyaha biteye ubwoba byakozwe muri jenoside."

Nshimiye yatanze ubuhamya mu mwaka wa 2019 mu rubanza rwa Jean-Léonard Teganya, wahamijwe ibyaha bya jenoside. Abashinjacyaha bamushinja kubeshya kandi yarahiriye kutabeshya, mu rwego rwo guhisha uruhare rwe mu bwicanyi.

Aregwa ko we ubwe yagize uruhare mu kwica Abatutsi abakubita mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari, nuko akabatemagura n’umuhoro kugeza bapfuye, nkuko inyandiko zagejejwe mu rukiko zibivuga.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye, w’imyaka 52, mu myaka ya 1990 yari umunyeshuri mu ishami ryigisha ubuvuzi bw’abantu ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda. Yavuye mu Rwanda hagati mu mwaka wa 1994.

Mu mwaka wakuriyeho, yagiye muri Kenya, aho ashinjwa ko yabeshye abategetsi b’Amerika bashinzwe abinjira mu gihugu kugira ngo ashobore kwinjira muri Amerika.

Aregwa guhimba, guhisha no guhishira ukuri, kubuza ubutabera gukora, no kubeshya ku bushake kandi yarahiriye ko atari bubeshye.

David Johnson, wunganira Nshimiye mu mategeko, ntabwo yahise asubiza kuri telefone ubwo yari ahamagawe ngo agire icyo avuga ku byo umukiliya we aregwa.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yiciwemo abatutsi basaga miliyoni bishwe n’Abahutu b’intagondwa mu gihe cy’iminsi 100 guhera muri Mata (4) mu mwaka wa 1994.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa