skol
fortebet

Umusirikare wa Afurika y’Epfo yiciye mugenzi we muri RDC nawe ariyica

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, bwatangaje ko abasirikare babiri b’iki gihugu bari mu boherejwe mu butumwa bwa MONUSCO muri DR Congo,bapfuye umwe arashe mugenzi we.

Sponsored Ad

Iki gisirikare cyasobanuye ko tariki ya 29 Gashyantare 2024, umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, yarashe mugenzi we, aramwica, nyuma na we arirasa, arapfa.

SANDF yagize iti “Byabaye ubwo umwe yarasaga umwe muri bo, yica undi akoresheje intwaro y’akazi, hanyuma na we arirasa, arapfa.”

Iki gisirikare cyatangaje ko cyashyizeho itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo, rizakorana n’ubuyobozi bwa MONUSCO kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu musirikare arasa bagenzi be, na we akirasa.

Abandi basirikare babiri ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira muri RDC tariki ya 14 Gashyantare 2024, ubwo igisasu cyagwaga mu birindiro byabo. Bo bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa