skol
fortebet

16 baguye mu mirwano yashyamiranyije M23 na FARDC

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko imirwano y’ iminsi itatu yagishyamiranyije n’ umutwe wa M23 yaguye abantu 16.
Iyi mirwano yatangiye ku wa Mbere w’ iki cyumweru igeza ku wa Gatatu. Radio Okapi yatangaje ko magingo aya uduce twaberagamo iyo mirwano habonetse agahenge.
Umuvugizi w’ igisirikare cya Congo mu Ntara ya Kivu y’ amajyaruguru Guillaume Djike, yatangaje ko iyi mirwano y’ iminsi 3 yaguyemo abagera kuri 16, abarwanyi ba M23 batanu bafatwa bugwate (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko imirwano y’ iminsi itatu yagishyamiranyije n’ umutwe wa M23 yaguye abantu 16.

Iyi mirwano yatangiye ku wa Mbere w’ iki cyumweru igeza ku wa Gatatu. Radio Okapi yatangaje ko magingo aya uduce twaberagamo iyo mirwano habonetse agahenge.

Umuvugizi w’ igisirikare cya Congo mu Ntara ya Kivu y’ amajyaruguru Guillaume Djike, yatangaje ko iyi mirwano y’ iminsi 3 yaguyemo abagera kuri 16, abarwanyi ba M23 batanu bafatwa bugwate naho abandi 58 bakamanika amaboko.

Guillaume Djike, yabwiye Dail Monitor dukesha iyi nkuru ko atabashije kumenya imyirondoro y’ abishwe, bivuze ko atazi niba abishwe ari inyeshyamba, ingabo cyangwa abasivile.

Kuwa Gatatu, tariki 22 Gashyantare, M23 yashyize ahagaragara itangazo ishinja ingabo za Leta kugaba ibitero ku bahoze ari abarwanyi ba M23 bari basubiye mu gihugu cyabo nta n’intwaro bafite.

Uwo mutwe uvuga ko ibikomeje kubera muri Rutshuru ari ukubera ko Leta yananiwe kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Nairobi, yagenaga uko abahoze muri M23 bazasezererwa ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe, nyuma yo gutsindwa urugamba mu 2013, ubwo abenshi bafataga iy’ubuhungiro.

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka nibwo umutwe wa M23 wongeye kubyutsa umutwe nyuma y’ imyaka itatu yari ishize utsinzwe. Ku ikubitiro Congo yamenye ko hari abarwanyi ba M23 binjiye ku butaka bwayo isaba ibisobanuro Leta ya Uganda kuko ariho aba barwanyi bari bacumbitse nyuma yo gutsindwa Uganda ivuga ko nta barwanyi ba M23 batorotse inkambi.

Bidatsinze Uganda ubwayo yifatiye abarwanyi ba M23 batorotse bamwe irabagarura gusa nyuma y’ aho aba barwanyi bakomeje gutoroka uruhongohongo.

M23 ni umutwe urwanya Leta ya Congo. M23 ishinja iyi Leta kuba itarashyize mu bikorwa amasezerano y’ amahoro yo muri 2009. Ibi nibyo byatumye muri 2012 yegura intwaro itangira kugaba ibitero kuri Leta ya Congo. Nyuma y’ umwaka umwe muri 2013 uyu mutwe watsinzwe n’ ingabo z’ ibihugu bitandukanye zari zishyize hamwe ngo ziyirwanye.

Kuva muri 2013 abarwanyi b’ uyu mutwe bari mu nkambi ya gisirikare muri Uganda, uyu mwaka 2017 nibwo bongeye kwinjira muri Congo kugabayo ibitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa