skol
fortebet

Abakongomani baba mu Bufaransa batawe muri yombi ubwo barimo kwigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 19, Jan 2020

Sponsored Ad

Abakongomani bibumbiye mu ihuriro rya APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo] baraye bigaragamvirije imbere ya Ambasade y’u Rwanda gusa bamwe bitwaye nabi bibaviramo gufungwa.

Sponsored Ad

Bamwe muri aba bantu bakomoka muri RDC,batuye mu Bufaransa bagerageje kwigaragambiriza hafi ya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Paris, inzego z’umutekano zita muri yombi bamwe mu bashatse kuyisagarira.

Iyi myigaragambyo yabereye i Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020. Yakozwe n’Abanye-Congo 30, bahagurutse saa kumi bagera aho baherewe uruhushya rwo gukorera imyigaragambyo saa kumi n’imwe na 45.Aba bakongomani bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François-Xavier Ngarambe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imyigaragambyo yabaye ariko yakorewe kure y’inyubako ya Ambasade.

Urwo rugendo rwabo rwagombaga kuva mu gace ka Paris Nord [Gare du Nord] saa munani rwerekeza kuri Parc Monceau aho bagombaga guhagarara, bagakora ibikorwa byabo.

Ambasaderi Ngarambe yavuze ko ari “ahantu nko muri metero 700 aho batanashobora kurebesha ambasade amaso uretse no kuyegera”. Kuri ambasade no ku mihanda iganayo hari harinzwe.

Abigaragambya bavugaga ko bamagana ibyo bo bita ‘iyomekwa ry’intara zimwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda cyangwa ‘balkanisation.’ Bari bitwaje amabendera ya Zaïre yaje guhinduka RDC.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo Banye-Congo bari kwigaragambya. Yerekana aho bamwe bashatse kurenga aho bemerewe bagana kuri Ambasade, Polisi irabatangira. Abaharenze bose batawe muri yombi.

Amb. Ngarambe yavuze ko iyo myigaragambyo yamaze iminota igera kuri 15, ndetse nta na kimwe yahungabanyije.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo yabwiye BBC ko yasuye abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC ngo bamubwira ko u Rwanda, rushaka gufata igice cy’Uburasirazuba bwa Congo bukagishyira ku Rwanda [Balkanisation] aho yemeje ko ngo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe muri Congo bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze koi bi bihuha bya Balkanisation bimaze imyaka myinshi ahubwo ababigaruye bashaka guhungabanya umubano w’u Rwanda na RDC cyane ko wifashe neza cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi.

Uyu Cardinal Ambongo yanasabye ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu bituranye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda , guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa