skol
fortebet

Abashyigikiye Trump n’ abatamushyigikiye bafatanye mu mashati abarenga 20 batabwa muri yombi [Videwo]

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Amerika abantu 21 batawe muri yombi na polisi nyuma y’imirwano yashyamiranyije abarwanashyaka ba Perezida Donald Trump wa Lea Zunze Ubumwe za Amerika n’abamurwanya, kuri uyu wa Gatandatu ahitwa Berkeley, muri leta ya California.
Umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace, Byron White, yabwiye CNN ko abantu 11 bakomeretse, barindwi bakajyanwa mu bitaro.
Yagize ati “Habayeho kurwana inshuro nyinshi ndetse abantu baterana ibintu byaka umuriro. Hari n’amakuru ko hatewe urusenda mu kivunge cy’abantu.” (...)

Sponsored Ad

Amerika abantu 21 batawe muri yombi na polisi nyuma y’imirwano yashyamiranyije abarwanashyaka ba Perezida Donald Trump wa Lea Zunze Ubumwe za Amerika n’abamurwanya, kuri uyu wa Gatandatu ahitwa Berkeley, muri leta ya California.

Umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace, Byron White, yabwiye CNN ko abantu 11 bakomeretse, barindwi bakajyanwa mu bitaro.

Yagize ati “Habayeho kurwana inshuro nyinshi ndetse abantu baterana ibintu byaka umuriro. Hari n’amakuru ko hatewe urusenda mu kivunge cy’abantu.”

Icyo kinyamakuru kivuga ko abarwanashyaka ba Trump biteguraga urugendo rw’Umunsi wo Gukunda igihugu, baza gucakirana n’abigaragambya.

Amagana y’abaturage yari yahuriye ahitwa Civic Center Park, polisi ikaba yari yitambitse hagati y’impande zombi ngo ugushyamirana kudafata indi ntera, ariko urwo rukuta ruza gucika intege ubwo imirwano yari itangiye.

Amashusho yerekanye abantu baterana amacupa n’ibindi bintu bikomeretsa ndetse umugabo umwe atwika ingofero igaragaza ibendera rya USA.

Polisi yifashishije imyuka iryana mu maso mu kubatatanya, ndetse nyuma ivuga ko yafashe ibikoresho bitemewe mu myigaragambyo birimo ibiti bashyiraho amabendera magufi, imbugita, ingofero zikomeye n’ibindi.

Indi myigaragambyo ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba muri Gashyantare, icyo gihe ikaba yarangije ibintu bifite agaciro kagera ku $100,000. Muri Werurwe nabwo abantu 10 batawe muri yombi ubwo abarwanya Trump n’abamushyigikiye bakozanyagaho, nanone muri Berkeley.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa