skol
fortebet

Abasirikare ba FARDC bafashwe bari kwiba imyaka y’abaturage n’ifu barafungwa

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Abasirikare ba RDC umunani ba FARDC bafashwe na bagenzi babo ndetse na polisi bari kwiba imyaka y’abaturage batuye ahitwa I kabingo irimo ibigori,ibishyimbo n’ifu bahita bafungirwa I Minembwe.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Imurenge.com kivuga ko aba basirikare ba FARDC biraye mu bigori,ibishyimbo n’ifu by’abaturage ubwo bari bahunze intambara zo muri aka gace.
Kuwa 21 ukuboza 2019 nibwo abasirikare na Polisi bafashe aba basirikare umunani bikoreye ku mutwe iyi myaka bari bibye mu mazu y’abaturage bari bahunze intambara.

Abaturage ba Minembwe bakunze gutunga agatoki zimwe mu ngabo za Leta ko ziza kubasahura imyaka yabo zarangiza zikabakanga zibabwira ko uzibesha akavuga azaraswa.

Komanda wa Brigade ya 12,Col.Bitangaro Clement yabwiye iki kinyamakuru ko aya makuru y’ubujura bw’aba basirikare ba FARDC ari ukuri ndetse bagiye kubahana bagendeye ku mategeko ya gisirikare kugira ngo binabere urugero abandi bokamwe n’iyi ngeso yo kurya akatagabuye.

Abasirikare ba FARDC bivugwa ko bazengereje utundi duce twa Gahwera,Masha,Rutigita,Gaseke n’ahandi henshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa