skol
fortebet

Abasirikare ba Nigeria na Niger bafatanyije kwica abajura 89 bibaga inka z’abaturage

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Igisirikare cya Nigeria kivuga ko cyishe abajura 89 kivuga ko bagize uruhare mu ruhererekane rw’ibitero byagabwe ku baturage muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Icyo gitero cy’igisirikare cya Nigeria cyanagizwemo uruhare n’ingabo z’igihugu cya Niger bihana imbibi.

Jenerali Majoro John Enenche, umuvugizi w’ingabo za Nigeria, yavuze ko icyo gitero cyanatumye hafatwa imbunda hakanagaruzwa inka 322 zari zaribwe.

Yanavuze ko abantu batanu bari barashimuswe babohojwe.

Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko abo bari barashimuswe bagiye gusubizwa mu miryango yabo ndetse n’ibyari byaribwe bigasubizwa ba nyirabyo.

Cyanatangaje ku rubuga rwa Twitter amafoto ya bimwe mu byafashwe, birimo na za moto 77 zagarujwe.

Leta ya Zamfara ihana urubibi na Niger mu majyaruguru.

Imaze igihe iri mu bibazo iterwa n’imitwe yitwaje intwaro yiba inka, igashimuta abantu ikaka amafaranga ngo ibone kubarekura ndetse ikanagaba ibitero ku baturage.

Ibyo byatumye abaturage na bo barema imitwe y’ubwirinzi.

Mu myaka itanu ishize, iyi leta ya Zamfara ndetse na leta ya Kaduna bihana imbibi zakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Ibice binini by’amajyaruguru ya Nigeria - cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburasirazuba - nabyo bimaze imyaka ibarirwa mu icumi byibasiwe n’ibitero by’intangondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Igihugu cya Nigeria gituwe cyane muri Afurika kiri mu rugamba rukomeye rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu cyumweru gishize,muri iki gihugu havuzwe inkuru y’umuganga wishwe na Covid-19 nyuma yo kuyandura mu gihe yarimo kwita ku muntu uyifite wari wagannye ivuriro rye ryigenga.

Uyu muganga yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza i Lagos kuwa mbere apfa kuwa gatatu w’icyumweru gishize nk’uko uyobora ibi bitaro Chris Bode yabitangaje.

Bwana Bode avuga ko uyu muganga yagejejwe ku bitaro arembejwe n’ibimeneyetso by’iki cyorezo.

Ishyirahamwe ry’abaganga muri Nigeria ryavuga ko uyu wapfuye, Dr Chugbo Emeka, yanduye ubwo yariho yita ku murwayi wishwe n’iki cyorezo.

Iri shyirahamwe ryavuze kandi ko amakuru rikesha ikinyamakuru Vanguard, ari uko uyu muganga w’imyaka 51 yari asanzwe arwara indwara ya Asthma.

Nigeria irateganya kuzana abaganga 18 bavuye mu Bushinwa bakaza kuyifasha kurwana n’iki cyorezo, gusa bamwe mu baganga bo mu gihugu bagaragaje ko batabyishimiye.

Ishyirahamwe ryabo ryavuze ko hakwiye gukoreshwa abaganga benshi badafite akazi bari mu gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa