skol
fortebet

Abigaragambya muri Amerika baciye umutwe igishushanyo cya Christopher Colombus wagize uruhare mu gukoroniza no kugurisha abirabura

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Abigaragambya muri USA bamagana urupfu rw’Umwirabura Georges Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi w’Umuzungu wamushinze ivi ku ijosi, baraye baciye umutwe ikibumbano cya Christopher Colombus.

Sponsored Ad

Abigaragambya bari gusenya ibi bibumbano by’amateka y’abantu bazwi cyane mu rwego rwo kubihimuraho kubera uruhare bagize mu bukoloni n’ubucakara.

Aba bigaragambya basenye ibishushanyo bya Christopher Colombus Minnesota, Boston na Richmond ndetse ngo ntibashaka gukomeza kubona ibishushanyo by’abazungu bagize amateka akomeye mugukoloniza abirabura no kubagira abacakara.

Ku munsi w’ejo ikibumbano cya Colombus kiri Minnesota caciwe umutwe n’abigaragambya,bakizirika imigozi baragikurura kiragwa barangije bakibyiniraho.
Abakozi ibyo n’abantu bavukiye muri Amerika ndetse ngo bavugaga ko uyu Colombus batamuha agaciro nk’um’vumbuzi.

Mu mujyi wa Boston mu ijoro ryo kuwa Kabiri nibwo igishushanyo cya Colombus cyaciwe umutwe nijoro,ibisigazwa biboneka hafi yacyo.Meya w’uyu mujyi yavuze ko baza kukimanura bagishyire mu bubiko harebwe niba cyasanwa kigasubizwa mu mujyi ahazwi nka Christopher Columbus Park.

Mu mujyi wa Richmond,igishushanyo cya Colombus cyasenywe kuwa Kabiri nijoro abigaragambya barangije barahirika bagita mu kiyaga kiri muri uwo mujyi.

Itangazo ryasohowe n’abasangwabutaka [ Indigenous Society] bo muri Richmond rigira riti “Twifatanyije n’abirabura ndetse n’abera barambiwe kwicwa n’abataye umutwe,abitwara gisirikare n’abapolisi b’abagome.”

Hatangiye iperereza ku baciye umutwe iki kibumbano cy’uyu mugabo w’umuvumbuzi wavutse taliki 21, Ukwakira, 1451 agapfa taliki 20, Gicurasi, 1506. Kugeza ubu nta muntu urafatwa ngo abiryozwe.

Kuwa 07 Kamena 2020,nibwo abigaragambya mu Bwongereza basenye igishushanyo cy’umugabo witwa Edward Colston cyabaga mu mujyi wa Bristol mu mu rwego rwo kwamagana iyicwa rya George Floyd n’urugomo rw’abapolisi.

Nubwo iyi myigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko n’irondaruhu ndetse n’urugomo rw’abapolisi yahereye muri USA,yamaze gukwirakwira hirya no hino ariyo mpamvu bamwe mu bongereza baranduye igishusho kinini cya Colston wagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura bajya kukiroha mu mazi bakiziritse imigozi.

Iyi shusho ya Bronze yareshyaga na metero 5.5, yakozwe mu mwaka wa 1895 ishyirwa ahitwa Colston Avenue ariko kubera ko nyirayo Edward Colston yacuruje abirabura byatumye iyi myigaragambyo ihirika iki gishusho cye,bagita mu mugezi utemba uri munsi y’ikiraro cyitwa Pero’s Bridge i Bristol.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje abigaragambya bashinze ivi ku gikanu cy’iyi shusho ya Colston mu gihe kingana n’iminota 8 n’amasegonda make angana n’ayo George Floyd yamaze anizwe n’umupolisi w’umuzungu bikamuviramo urupfu kuwa 25 Gicurasi 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa