skol
fortebet

Afurika y’ Epfo: Abadepite bacecekesheje Perezida Zuma, hakurikiraho imirwano (VIDEWO)

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’ Epfo abadepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Jacob Zuma baramucecekesheje bikurura imvururu zatumye abadepite barwana.
Ibi byabaye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017 ubwo Perezida Zuma yagezaga ku nteko ishinga amategeko uko igihugu gihagaze.
Aba badepite bo mu ishyaka riharanira ubukungu no kwishyira ukizana EFF batangiye baca mu ijambo Perezida Zuma, ari nako bamucecekesha.
Ibi byatumye Perezidante w’ Inteko ishinga amategeko asaba (...)

Sponsored Ad

Mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’ Epfo abadepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Jacob Zuma baramucecekesheje bikurura imvururu zatumye abadepite barwana.

Ibi byabaye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017 ubwo Perezida Zuma yagezaga ku nteko ishinga amategeko uko igihugu gihagaze.

Aba badepite bo mu ishyaka riharanira ubukungu no kwishyira ukizana EFF batangiye baca mu ijambo Perezida Zuma, ari nako bamucecekesha.

Ibi byatumye Perezidante w’ Inteko ishinga amategeko asaba Umudepite watezaga akavuyo guhaguruka aho yari yicaye nawe bahita bamuca mu ijambo atararangiza kuvuga batangira gutera hejuru bavuga ko badashyigikiye Perezida Zuma.

Aba badepite batavuga rumwe na Perezida Zuma baba bambaye imyenda y’ umutuku mu gihe abandi baba bambaye imyenda y’ imyeru.

Aba badepite barwanya Perezida Zuma bamushinja ruswa no gukoresha nabi umutungo w’ igihugu.

Reba uko barwanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa