skol
fortebet

Afurika y’ Epfo: Imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yahindutse imirwano

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanya Afurika y’ Epfo bo mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo bakoreye imyigaragambyo yo kwamagana abimukira bari muri icyo gihugu imbere ya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu birangira imyigaragambyo ihindutse imirwano.
Muri iyi myigaragambyo yakorwaga n’ abanya gihugu bamagana abimukira impande zombi zafashe amabuye zitangira kuyaterana birangira ibyari imyigaragambyo bihindutse imirwano
Ibyari imyigaragambyo bimaze guhindura isura abapolisi bakoresheje amasasu ya plastiki, (...)

Sponsored Ad

Abanya Afurika y’ Epfo bo mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo bakoreye imyigaragambyo yo kwamagana abimukira bari muri icyo gihugu imbere ya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu birangira imyigaragambyo ihindutse imirwano.

Muri iyi myigaragambyo yakorwaga n’ abanya gihugu bamagana abimukira impande zombi zafashe amabuye zitangira kuyaterana birangira ibyari imyigaragambyo bihindutse imirwano

Ibyari imyigaragambyo bimaze guhindura isura abapolisi bakoresheje amasasu ya plastiki, ibyuka biryana mu maso n’amazi bagerageza guhagarika imirwano yadutse muri iyo myigaragambyo.

Polisi y’ icyo gihugu yataye muri yombi abarenga 100, gusa ntiharamenyekana niba abatawe muri yombi ari abimukira cyangwa niba ari abanya Afurika y’ Epfo.

Ikigo gishinzwe gutanga imfashanyo, Nelson Mandela Foundation, cyashinzwe na nyakwigendera Nelson Mandela, cyamaganye ibikorwa by’urugomo byadutse muri ibi byumweru byibasira abimukira.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, amaduka n’amazu y’abimukira byaratewe hafi y’umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Mu myaka ya vuba muri Afurika y’epfo habaye ibikorwa binyuranye by’urugomo ku bimukira.

Ikibazo cy’ abimukira ni ikibazo kitugarije Afurika y’ Epfo gusa ahubwo ni ikibazo kigaragara henshi ku isi. Nta cyumweru kirashira igihugu cya Mozambique kirukanye abimukira b’ Abanyatanzania bagera ku 200 babaga muri iki ikihugu mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Ibihugu by’ Uburayi birimo ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage n’ ibindi nabyo bihangayikishijwe n’ abimukira baturuka muri Afurika.

Muri Leta zunwe ubumwe z’ Amerika naho ikibazo cy’ abimukira cyamaze gufata indi ntera. Nyuma y’ aho Perezida Donald Trump ashyizeho itegeko ryo gukumira abimukira rigateza umwuka utari mwiza ndetse urukiko rukaritesha agaciro, ku wa Kabiri w’ iki cyumweru hasohotse itegeko rishya ryo kwirukana abimukira bataramara imyaka ibiri muri iki gihugu.

Iri tegeko rivuga ko abo bimukira bose bazoherezwa mu gihugu cya Mexique kabone n’ iyo baba atariho bakomoka.Iyo ngingo Mexique yayamaganiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa