skol
startimes

Ambasaderi w’ Uburusiya muri Turikiya yarashwe ahita apfa

Amakuru   Yanditswe na: 19 December 2016 Yasuwe: 6960

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016 umupolisi witwaje imbunda yarashe Ambasaderi w’u Burusiya muri Turikiya, Andrei Karlov ahita yitaba Imana.

Televiziyo y’u Burusiya yatangaje ko uyu ambasaderi yari yitabiriye imurika ry’amafoto ryitwa "Russia as seen by Turks", araswa ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa ambasade yayoboraga yari yateye inkunga, mu murwa mukuru Ankara.

Amashusho agaragaza uyu musore wambaye ikoti ry’umukara na karuvati yirabura aturuka inyuma ya ambasaderi Karlov akamurasa amasasu agera ku munani, akumvikana avugira hejuru ati “ntimuzibagirwe ibya Aleppo, ntimuzibagirwe Syria" ubundi akavuga mu cyarabu ati "Allahu Akbar", bivuze ngo Imana ni yo nkuru.

Byatumye hatekerezwa ko yari mu myigaragambyo kubera uruhare u Burusiya buri kugira mu ntambara yo muri Syria imaze guhitana abatari bake.

Ibyangombwa by’uyu musore byagaragaje ko ari umupolisi witwa Mevlut Mert Altintas ufite iyaka 22, na we akaba yahise yicwa akiri aho. Mu mvugo ze kandi yakomezaga agira ati “Turi gupfira muri Aleppo, wowe urapfira hano.”

Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova, yatangaje ko uyu mu dipolomate yihutanwe kwa muganga, ariko biba iby’ubusa.

Ati “Iterabwoba ntirizigera ritsinda! Tuzarirwanya twivuye inyuma. Ibikorwa by’uyu mudilomate w’u Burusiya, umugabo wakoze byinshi mu kurwanya iterabwoba… bizaduhora ku mutima iteka ryose.”

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby, yavuze ko igihugu cye cyari gifite amakuru ku gitero cyashoboraga kugabwa kuri uyu ambasaderi.

Ati "Twamaganye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, aho cyaba cyaturutse hose. Twifatanyije n’umuryango we.”

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ethiopia: Intambara mu murwa mukuru w’Intara ya Tigray

Abaturage batangiye guhunga umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w’intara ya...
27 November 2020 Yasuwe: 3154 0

Tanzania yagiranye amasezerano na Mozambike yateye benshi impungenge

Guverinema ya Tanzaniya ifatanyije n’iya Mozambike kurwanya ibitero...
26 November 2020 Yasuwe: 4643 0

Ethiopia: Minisitiri Abiy yiyemeje kugaba igitero simusiga kuri Tigray...

Amasaha 72 yari yahawe ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front...
26 November 2020 Yasuwe: 996 0

Ethiopia: Abasirikare ’barimo guhagarika’ abasivile bahunga imirwano muri...

Ingabo za Ethiopia zagabwe ku mupaka ihana na Sudan zirimo kubangamira uko...
26 November 2020 Yasuwe: 1533 0

Uganda: Minisitiri Tumwine yemeje ko polisi ifite uburenganzira bwo kurasa...

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Elly Tumwine, yabwiye abanyamakuru ko...
23 November 2020 Yasuwe: 943 0

Ethiopia: Abiy Ahmed yahaye ingabo za Tigray amasaha 72 ngo zibe zamanitse...

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yahaye amasaha 72 ingabo za leta ya Tigray...
23 November 2020 Yasuwe: 611 0