skol
fortebet

Amerika: Ya nkongi ikomeye imaze guhitana 31, abarenga 200 baburiwe irengero

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Imibare itangwa Leta iravuga ko imirambo 31 ariko imaze kumenyekana ko yahitanywe n’ inkongi ikaze y’ umuriro yibasiye Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu cyumweru gishize. Ni mu gihe abarenga 200 ibyabo bitaramenyekana gusa ntawe uzi aho bari.

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko iriya nkongi yatijwe umurindi n’inkubi y’umuyaga bituma igera ahantu hanini. Hibasiwe cyane agace kitwa Paradise kari muri San Francisco, umurwa mukuru wa Leta ya California, USA.

Ubu ngo hari abantu ibihumbi 25 bimuwe kugira ngo batagerwaho n’uriya muriro. Umwe mu bapolisi bari gukora ubutabazi witwa Kory Honea avuga ko bataramenya neza amazina ya banyakwigendera kuko bahiye bagakongoka ariko ngo bazapima uturemangingo twabo(AND) nyuma bamenye abo ari bo.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram hariho amafoto y’ababyeyi bari mu gahinda kenshi kuko bataramenya irengero ry’abana babo.M

Webber warokotse iriya nkongi nyuma yo kuyibonera kure agahitamo guhungisha umuryango we yabwiye abatabazi ko yahungabanyijwe n’ubukana bw’uriya muriro.

Ati: “ Ubu ndumva nahungabanye kuko ntaho dusigaye twatakaje ibintu byose.”
Hari bamwe mu banyapolitiki batangiye kunenga Perezida Donald Trump kuko nta jambo aravuga kuri iki cyorezo.

Bamushinja ko yarangariye ikibazo cy’abimukira bava muri El Salvador , Honduras, Venezuala naMexique bashaka kwinjira muri USA ndetse n’iby’inama yarimo i Paris akirengagiza ko iwe hari kugurumana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa