skol
fortebet

Amerika yishe 11 barimo inshuti magara ya Bin Laden

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Abasirikare ba Amerika bishe abantu 11 bo mu mutwe wa al-Qaeda barimo uwakoranye bya hafi na Osama Bin Laden. Biciwe mu bitero bibiri by’ indege bagabweho n’ igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Pentagone yavuze ko aba barwanyi uko ari 11 biciwe mu mujyi wa Idlib muri Syria mu cyumweru gishize. Umuvugizi wa Pentagone Kapitene Jeff Davis, yavuze ko abakozi cumi ba al-Qaeda bishwe mu gitero kimwe itariki 3 z’ukwezi kwa kabiri.
Igitero cya kabiri cyo ku itariki 4Gashyantare kishe Abu (...)

Sponsored Ad

Abasirikare ba Amerika bishe abantu 11 bo mu mutwe wa al-Qaeda barimo uwakoranye bya hafi na Osama Bin Laden. Biciwe mu bitero bibiri by’ indege bagabweho n’ igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Pentagone yavuze ko aba barwanyi uko ari 11 biciwe mu mujyi wa Idlib muri Syria mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Pentagone Kapitene Jeff Davis, yavuze ko abakozi cumi ba al-Qaeda bishwe mu gitero kimwe itariki 3 z’ukwezi kwa kabiri.

Igitero cya kabiri cyo ku itariki 4Gashyantare kishe Abu Hani al-Masri, wari icyegera akaba n’ inshuti y’ akadasohoka ya Bin Laden wari umuyobozi wa al-Qaeda. Hani al-Masri yafashije Bin Laden mu bitero bitandukanye byagabwe n’ umutwe wa Al Qaeda

Al-Masri bivugwa ko yashinze ikambi zikorerwamo imyitozo ya al-Qaeda muri Afganistani. Ngo izi nkambi zashinzwe mu myaka iri hagati ya 1980 na 1990.

Al-Masri kandi yari acuditse na Ayman al-Zawahiri, yabaye umukuru wa al-Qaeda nyuma yaho Bin Laden wari umuyobozi wayo yiciwe n’abasirikare ba Amerika mu 2011.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ibi bitero byaciye intege Al Qaeda ku buryo Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yizeye ko uyu mutwe udashobora kuyigabaho ibitero.

Kapitene Davis yagize ati "Bino bitero byatesheje al-Qaeda ubushobozi bwo gutegura no kugaba ibitero byo hanze byibasira Amerika n’inyungu zacu ku Isi"

Mu gihugu ca Siriya al-Qaeda ikorana n’umutwe w’aba Djihadiste Jabhat Fateh al-Sham, uzwi kw’izina rya al-Nusra. Bikekwa ko inzego z’ubuyobozi bwa Fateh al-Sham zivanze niza al-Qaeda.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yishe uwari inshuti akaba n’ umufasha wa Bin Laden, mu gihe Perezida mushya w’ iki gihugu Donald Trump adasiba kugaragaza ubwoba afitiye ibitero abiyahuzi bashobora kugaba kuri iki gihugu. Ubu bwoba nibwo bwatumye ashyiraho itegeko ritavugwaho rumwe aho yabujije abagenzi baturuka mu bihugu birindwi byiganjyemo abayisilamu kwigira muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu gihe cy’ amezi atatu.

Perezida Trump yabwiye urukiko kuri uyu wa Gatatu ko icyatumye iri tegeko rishyirwaho huti huti ariko abanjyanama be bamubwiye ko navuga ko iryo tegeko rigiyeho agatanga ukwezi mbere y’ uko ritangira gushyirwa mu bikorwa nk’ uko yabyifuzaga muri uko kwezi abiyahuzi bakwangiza byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa