skol
fortebet

Aya niyo magambo ya nyuma umunyamakuru Khashoggi yavuze ataraca

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru Jamal Khashoggi uherutse kwicirwa muri ambasade ya Arabia Saoudite, mbere gato y’ uko ashiramo umwuka yaravuze ati "I can’t breathe, Ntabwo ndi kubasha guhumeka".

Sponsored Ad

Aya magambo yamenyekanye birutse ku majwi yafashwe ubwo uyu munyamakuru yicwaga nk’ uko Televiziyo y’ Abanyamerika CNN yabitangaje.

Umuntu utatangajwe amazina yabwiye iyi televiziyo ko amajwi yumvikanamo ko hari abantu benshi babanje guhamagarana bahana amabwiriza kuri telefone yo kwica Kashoggi.

Khashoggi, yari Umuturage wa Turikiya ariko afite ubwenegihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umunyamakuru wa Washington Post yandika inkuru z’ ibitekerezo. Yiciwe muri Istanbul tariki 2 Ukwakira 2018.

Amajwi yafashwe yumvikanamo uyu munyamakuru agundagurana n’ abamwishe. Aya majwi y’ umwimerere abitswe n’ urwego rw’ ubutasi bwa Turikiya.

Kuri iki Cyumweru Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Saudi Arabia yanze ubusabwe bwa Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan bwo kohereza abakekwaho kwica Khashoggi ngo baburanishirizwe muri Turikiya..

Perezida Erdogan yasabye inshuro nyinshi ko aba bakekwa bakurikiranwa na Turikiya. Turikiya ivuga ko itsinda ry’ abantu 15 ariryo Saudi Arabia yohereje kwica Khashoggi.

Igikomangoma cya Arabia Saoudite Prince Mohammed Bin Salman niwe ushinjwa kuba inyuma y’ iyicwa rya Jamal Kashoggi gusa Perezida wa Amerika Donald Trump watangiye agaragaza ko ashaka ubutabera bwa Khashoggi yageze hagati arifata avuga ko urupfu rwa Khashoggi rutaruta umubano wa Amerika na Arabia Saoudite. Nubwo Amerika yatangiye kubigendamo gake ariko ikigo cyayo CIA cyamaze gutangaza ko iki gikomangoma aricyo cyategetse iyicwa ry’ uyu munyamakuru.

Ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika , Ubufaransa, na Canada byafatiye ibihano Abyanya-Arabia Saoudite 20 ibihano.

Ibitekerezo

  • Mujye muba abanyamakuru b’umwuga SVP! umutwe w’iyi nkuru ntaho uhuriye n’ibikubiyemo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa