skol
fortebet

Bane bongeye gutabwa muri yombi bakekwaho kwica Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda icumbiye abantu bane bakekwaho kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi, wari umuvugizi wa polisi ya Uganda.
Uko ari bane bafungiye Nalufenya mu karere ka Jinja. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye ejo ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2017 yatangaje ko uko abakekwa uko ari bane bajyanywe gufungirwa Nalufenya igisirikare kikimara kubashyikiriza polisi. Ishami ry’ igirikare cya Uganda rishinzwe ubutasi niryo ryafashe aba bakekwaho kwica Nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi.
Asan (...)

Asan Kasingye ati “Aka kanya nakwemeza ko bane bakekwaho kwica AIGP Kaweesi tubafite Nalufenya. Ndagira ngo nshimangire ko nta ruhare polisi yagize mu kongera guta muri yombi abakekwa, twabahawe na CMI, Chieftaincy of Military Intelligence.

Ahmed Senfuka, Umaru Maganda, Ibrahim Lisa na Mr Abdul Musa Ojegere bongeye gutabwa muri yombi nyuma igihe gito umucamanza abarekuye ngo bakurikiranwe bari banze kuko batanze ingwate.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Dail monitor abavugizi ba polisi ya Uganda, Kasingye na Emilian Kayima bahakana ko polisi agize uruhare mu kongera guta muri yombi aba bagabo bane.

Nubwo bimeze gutya ariko, Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire avuga ko uko ari bane batawe muri yombi mu gikorwa polisi yafatanyije n’ igisirikare.

Abongeye gutabwa muri yombi bakekwaho kuba mu mutwe w’ inyeshyamba Allied Democratic Force (ADF).

Polisi ya Uganda yemeza ko nta kibazo kiri mu kuba na bagenzi bongeye gutabwa muri yombi, ikavuga ko icyaba ikibazo ari uko baba bafunze binyuranyije n’ amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa