skol
fortebet

Biravugwa: Uburundi bwatangiye kwimurira intwaro zabwo zikomeye mu ntara ya Cibitoke yegereye umupaka w’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

‪Amakuru akomeje kuvugwa n’ibinyamakuru byigenga mu Burundi aratangaza ko igisirikare cy’u Burundi kirimo kwimurira intwaro zacyo zikomeye [artillery weapons] ku mupaka wacyo n’u Rwanda,mu ntara ya Cibitoke.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’u Burundi bushinje u Rwanda kubugabaho igitero,ngo ingabo z’u Burundi zasabwe kurikanura ariyo mpamvu zatangiye kwimurira ibi bikoresho byabo mu ntara ya Cibitoke ku mupaka, kugira ngo bazaburizemo ibindi bitero.

Ibinyamakuru byo mu Burundi bitandukanye byagaragaje amashusho y’ibibunda u Burundi buri kwimurira kuri uyu mupaka wabwo n’u Rwanda bigera naho birengera bivuga ko ingabo ziri mu myiteguro yo kugaba ibitero ku gihugu cy’u Rwanda.

Bikomeje kuvugwa ko nubwo ubuyobozi bukomeje gahunda yo kwimurira izi ntwaro ku mupaka,ngo ingabo z’u Burundi zifite ubwoba ndetse ngo zidashyigikiye intambara.

Mu itangazo ririmo amagambo akomeye leta y’u Burundi Iherutse kwandikira imiryango irimo ONU, umuryango w’ubumwe bwa Afrika, akarere k’ibiyaga bigari n’umuryango wa SADC,yavuze ko idashobora kwihanganira ibitero byisubiriza n’agasomborotso’’ bikorwa n’u Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira 17 Ugushyingo 2019,ibirindiro by’ingabo z’u Burundi muri komine Mabayi iri mu ntara ya Cibitoke mu burengerazuba bw’u Burundi byagabweho igitero kigahitana abasirikare bivugwa ko barenga 50.

Nyuma y’iki gitero cyigambwe n’umutwe umwe wo mu Burundi,Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yahise avuga ko abateye baturutse mu Rwanda ndetse u Rwanda rubyihishe inyuma ibintu byamaganwe n’u Rwanda.

Nyuma y’uyu mutekano muke wabaye muri iyi ntara ya Cibitoke,ingabo z’igihugu zahise ngo zifata abagabo bose guhera ku bana b’imyaka 16 basaba ko babafasha uburinzi n’amarondo ku mupaka.

Umuyobozi w’intara yategetse ko abagabo banze kwitabira aya marondo bagomba kuriha amande byanze bikunze.

Umuyobozi wa Komini Mabayi, Pascal Basarugwuzuye, yavuze ko aya marondo agamije gukaza umutekano kugira ngo umwanzi uturutse mu Rwanda atabona aho yinjirira.

Yagize ati “N’ukugira ngo turinde ko hari umwanzi wakwinjira aturutse mu Rwanda.”

U Rwanda rwahakanye ko nta gitero na kimwe rwigeze rugaba mu Burundi ndetse ibi birego by’u Burundi bigamije kurangaza amahanga.



Ibitekerezo

  • Nyamara Rwanda na Burundi ni abavandimwe.Igisubizo ntabwo ari intambara,ahubwo byaba imishyikirano.Ikindi kandi,Rwanda na Burundi bituwe n’abaturage bitwa abakristu nibuze kuli 95%.
    Niba koko ari abakristu,nibubahirize itegeko Yesu yahaye abakristu.Yababujije kurwana,ahubwo abasaba gukundana.Ngo nicyo kizaranga abakristu nyakuri nkuko Yohana 13,umurongo wa 35.Ikindi kandi Yesu yavuze ko ku munsi w’imperuka abantu bose barwana bazicwa nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Abantu bose bumviye amategeko y’imana dusanga muli bible,isi yaba paradizo.Nubwo benshi batayubahiriza,abakristu nyakuri bagerageza kuyumvira.Urugero,ntabwo bajya mu ntambara zibera muli iyi si.Nta nubwo biga kurwana,kubera ko Imana ibitubuza.Abantu bose babigannye,isi yaba paradizo.

    Mubwire abarundi ko nta ntwaro dukeneye ubundi barazituzanira twarazibasabye ndabivugira ko bibaye ari ukuri turamutse tuzikeneye twazivata muma seconds

    abarundi tubahaye karibu rwose niba mwumva intambara aricyo gisubizo, muze natwe turiteguye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa