skol
fortebet

Centrafique: Amatora yatangiye mu bwoba bwinshi ko hashobora kuba imyigaragambyo

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

Amatora muri Centrafqiue yatangiye, nyuma yo kwiyamamaza kw’abakandida kwabayemo ubushyamirane hagati y’ingabo za leta n’imitwe y’inyeshyamba.

Sponsored Ad

Ejo ku wa gatandatu, urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga rwanze ubusabe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cy’uko amatora yasubikwa kubera umutekano muke.

Ubwo iki gihugu cyarimo gutegura aya matora, bamwe mu basirikare bari mu muryango w’abibumbye bagiye kugarura amahoro muri iki gihugu biciwe mu bitero bibiri bitandukanye byakozwe n’abitwaje intwaro batashoboye kumenyekana.

Aya niyo matora ya mbere agiye kuba muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y’amahoro mu 2019.

Perezida Faustin-Archange Touadera wiyamamariza kuyobora manda ya kabiri akaba ashinja uwo yasimbuye, François Bozizé, ko arimo gutegura guhirika ubutegetsi ari kumwe n’inyeshyamba.

Bozize we yahakanye ibyo ashinjwa, ariko akaba ataremerewe kwiyamamaza kubera ari mu bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ONU.

Ihuriro ry’imitwe y’inyeshamba Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC) rishinja leta ko yateguye ubujura bw’amajwi, ibyo ubutegetsi bwa Centrafrique buhakana.

N’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye kuri iki cyumweru arko ingabo za ONU zuzuye mu mihanda y’umurwa mukuru Bangui,naho ku biro bimwe na bimwe by’amatora hari ibimodoka bya burende.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru,iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryatangaje ko rihagaritse agahenge k’iminsi itatu kari kumvikanyweho kugira ngo amatora ashobore kuba, rikavuga ko ryafashe uyu mwanzuro kubera ibitero by’ingabo za leta.

Hagati aho, leta yo yari yamaganye iby’aka gahenge, ikavuga ko ntacyo kamaze kuko inyeshyamba zitigeze zikubahiriza.

Iyi mitwe y’inyeshyamba yigaruriye imijyi itari mike iri hafi y’umurwa mukuru Bangui, aho yarwanye n’ingabo za leta ndetse n’iza ONU.

Centrafrique ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikenye cyane kandi byamunzwe n’intambara, n’ubwo ubutaka bwacyo bwuzuye umutungo kamere mwinshi, harimo uwa diamand na uranium.

ONU ivuga ko hafi ½ cy’abanya Centrafrique kibeshejweho n’imfashanyo y’abagiraneza kandi ko icya gatanu cyabo bataye izabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa