skol
fortebet

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guhangana n’ inyeshyamba zishaka guhungabanya umutekano

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iz’u Burusiya ziri muri Centrafrique mu bikorwa byihariye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wishe abarwanyi “benshi” b’Umutwe wa CPC washakaga guhungabanya umutekano mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui.

Sponsored Ad

Aba barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Montéiro, yatangaje ko “muri iki gitondo hari igitero cyabaye” ndetse ko abo barwanyi bakigabye bahunze.

Ati “Abasirikare bo mu mitwe yitwaje intwaro bahunze umujyi”.

Umunyamakuru wa IGIHE uri muri Centrafrique, yatangaje ko inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa Sita, ko usibye abapfuye abandi benshi bakwiriye imishwaro mu mashyamba yo mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru.

Umuturage wo muri ako gace witwa Gervais Boudji yatangaje ko iki gitero cyagabwe ahagana saa Kumi z’igitondo ubwo “hatangiraga kumvikana amasasu”.

Yakomeje ati “Amasasu y’imbunda nini n’into yari menshi ugana i Damara”.

Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kuva ku wa 20 Ukuboza 2020, zoherejwe binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi zihawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu gihe imitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa