skol
fortebet

Centrafrique: Perezida Faustin-Archange Touadéra yagiye gutora arinzwe cyane n’ingabo za UN zirimo n’Abanyarwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2020,Abanya Centrafrique babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra uri kwiyamamariza manda ya kabiri yagaragaye agiye gutora arinzwe cyane n’ingabo za MINUSCA zirimo n’Abanyarwanda
Aya niyo matora ya mbere agiye kuba muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y’amahoro mu 2019
Aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite abaye mu gihe inyeshyamba zari zarwanyije ko aba. Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kubungabunga amahoro muri iki (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2020,Abanya Centrafrique babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra uri kwiyamamariza manda ya kabiri yagaragaye agiye gutora arinzwe cyane n’ingabo za MINUSCA zirimo n’Abanyarwanda

Aya niyo matora ya mbere agiye kuba muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y’amahoro mu 2019

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite abaye mu gihe inyeshyamba zari zarwanyije ko aba. Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu ni zimwe mu zatumye akorwa mu mahoro.

Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi. Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y’abo barwanyi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko “abasirikare batatu b’u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka” mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.

Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk’ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “bigize icyaha cy’intambara” ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.

Ku wa Kane, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kugira ngo zijye gufasha izari zisanzweyo mu bikorwa byo kugarura amahoro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa