skol
fortebet

Col.Niyonzima Artemond wari umucungamutungo wa FLN yafashwe mpiri na FARDC

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu ishyamba rya Kahuzi Biega k’umunsi w’ejo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mucungamutungo wari indwanyi ikomeye ya FLN yafatanwe n’abarwanyi 26.

Koloneli Akuzwe Fidel Artemond akaba yasohotse mu ishyamba rya Kahuzi Biega amanitse amaboko,kumunsi w’ejo sayine ari hamwe nabo barwanyi,ndetse n’umukobwa ufite ipeti rya Serija wari umwanditsi we.

Ingabo za FARDC ngo ziri gutegura kohereza Colonel Artemond kimwe n’abandi barwanyi 350 bafatiwe muri iyi mirwano mu Rwanda,nkuko byemejwe na Capt.Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo.

Colonel Akuzwe Fidele Artemond,amazina ye y’ukuri yitwa Niyonzima Artemond,yavutse mu wa 1974,mu cyahoze ari Komini Kagano,muri Perefegitura Cyangugu,ubu ni Murenge wa kagano,mu Karere ka Nyamasheke,Intara y’Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa