skol
fortebet

FARDC yishe abarwanyi 4 ba FDLR inafata mpiri umu Ofisiye wayo

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zigizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994, zatakaje ingabo enye ndetse n’undi mu-ofisiye wazo afatwa mpiri, mu mirwano ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira ya Congo (FARDC) n’izo nyeshyamba zifatanyije n’undi mutwe wa Mai Mai CMC, uyobowe na Gen Dominiko, iri kubera mu gace ka Bukombo.

Sponsored Ad

N’ubwo umuvugizi wa FARDC yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi mirwano, amakuru avuga ko yatangiye ubwo inyeshyamba za Mai Mai CMC zifatanyije na FDLR zashakaga kwigarurira agace ka Mai Mai NDC Nduma ya Col. Guido Shimirayi uherutse kwirukanwa shishi itabona mu ngabo za FARDC.

Usibye gutakaza abasirikari bane, FDLR yanatakaje umu-Ofisiye ufite ipeti rya Lieutenant, wafashe mpiri n’ingabo za FARDC, ndetse zikaba zarabashije no kugumana ibirindiro byazo mu bice zari zifite, nk’uko byavuzwe n’umwe mu basirikari ba FARDC utashatse ko amazina ye ajya hanze.

Mu minsi ishize, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko agiye kwimurira ibirindiro by’ingabo za FARDC mu mujyi wa Goma, kugira ngo akemure ikibazo cy’umutekano mucye cyakomeje kuvugwa igihe kinini muri ako gace.

FDLR ni ni umutwe w’inyeshyamba zigizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko bakaza guhungira muri DR Congo ari naho bakomereje ibikorwa byabo by’imirwano, ndetse bakaba baranagiye bafata abagore ku ngufu inshuro nyinshi.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa