skol
fortebet

FDLR irakekwaho kwica abarinzi 12 ba parike ya Virunga muri RDC

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu 16 barimo abarinzi 12 ba parike y’igihugu ya Virunga biciwe mu gitero cyagabwe n’abacyekwa kuba abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Icyo gitero cyabereye mu nkengero z’icyaro cya Rumangabo muri teritwari (territoire) ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.

Cosma Wilungula, umutegetsi wo muri DR Congo, yavuze ko icyo gitero cy’ejo ku wa gatanu ari cyo gihitanye abantu benshi cyane muri iyo parike mu mateka yo mu gihe cya vuba gishize.

Yavuze ko inyeshyamba zirenga 60 zari zateze umutego uruhererekane rw’imodoka zitwaye abaturage b’abasivile bari bacungiwe umutekano n’abarinzi 15 ba parike, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Iyi parike, izwi cyane kubera ingagi zo mu misozi ziyibamo, ni yo ya mbere imaze igihe kirekire kurusha izindi ku mugabane w’Afurika ndetse ikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo.

Irimo kandi urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ni n’umutungo w’isi uri ku rutonde rw’ibungwabungwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenzi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Abandi bantu batandatu bakomerekeye muri icyo gitero bicyekwa ko cyagabwe n’umutwe wa FDLR. Abakuru bawo bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

FDLR ntacyo iratangaza ku mugaragaro kugeza ubu kuri ibyo ishinjwa byo kuba ari yo yagabye icyo gitero.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa internet rwa parike ya Virunga rivuga ko hari ibigaragaza ko iki cyari igitero kigambiriye abaturage b’abasivile bo muri ako karere.

Rigira riti: "Abarinzi ba parike ya Virunga ntabwo ari bo bari bagambiriwe muri icyo gitero, ariko batakaje ubuzima bwabo bagerageza kurwana ku baturage".

Ba rushimusi bamaze igihe bazwiho kwibasira ba mukerarugendo basura iyo parike.

Mu mwaka wa 2018, abateye iyo parike bishe umwe mu barinzi bayo Rachel Masika Baraka ubwo bashimutaga by’akanya gato ba mukerarugendo babiri b’Abongereza n’umushoferi wabo.

Ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatatu, iyi parike yafunze imiryango ivuga ko ibaye ihagaritse kwakira ba mukerarugendo, nyuma y’inama yagiriwe n’impuguke ko ingagi zishobora kugira ibibazo byo kuba zakwandura coronavirus.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru, ukwiriye gukosora: Bavuga Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ntibavuga genoside yo mu Rwanda. Thanks.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa