skol
fortebet

Gen.Secyugu wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FDLR yishwe

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

Gen Nsengiyunva Secyugu wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR yishwe bikaba bikekwa ko yazize amakimbirane amaze iminsi muri uwo mutwe w’iterabwobwa nyuma y’urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre wawuyoboraga.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru kivuga ko umwe mu bayobozi ba Gurupoma Tongo aho ubu bwicanyi bwabereye, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mu Jenerali,avuga ko rushingiye ku makimbirane amaze iminsi ari muri uyu mutwe aho Gen Omega adashaka,aba Ofisiye bakuru bahoze k’uruhande rwa Gen.Mudacumura cyane abavuka mu Buganza(Byumba) na Nduga(amajyepfo).

Benshi bakaba babarizwa mu gice cyiswe ABADUSUMA (n’abarwanyi baje muri FDLR baturutse muri Congo Brazaville aho bari bavuye gufasha inyeshyamba zahiritse

Ubusanzwe Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral yari ashinzwe ishuri rikuru rya aba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama, hakaba hari hashize iminsi 2 yakiriye ubutumwa bumugira Umuyobozi muri Eta majoro ushinzwe ibikorwa bya gisilikare (operasiyo)G3, ubusanzwe Gen Secyugu akaba yari asanzwe azi neza ko ari ku rutonde rw’abajenerali bagomba kwicwa kubera ko ari Umuganza kandi yari inkoramutima ya Gen Mudacumura na Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.

Ku bazi Gen Secyugu, ntiyakundaga kugira ingendo za hato na hato, bikaba bitari byoroshye kumutega urupfu nka ruriya, bamwe mu begereye Ubuyobozi bwa FOCA,baganiriye n’Isoko y’amakuru yacu iri muri Tongo bavuga ko Nyakwigendera ari agakino yakozwe ko kuzamurwa mu ntera,kugirango bamubone urwaho rw’uko yicwa,dore ko yarasiwe mu nzira ahitwa iButare muri KM ujya muri Eta majoro ya FOCA mu birindiro bikuru bya Gen Omega,mu nkuru y’ubutaha turabagezaho urutonde rw’Aba Ofisiye bakuru ba FDLR bari mu mugambi wo kwicwa na Gen Omega.

Jenerali Secyugu wishwe ni muntu ki?

Jenerali Secyugu amazina ye y’ukuri yitwa Nsengiyunva Venuste akaba azwi ku mazina ya Secyugu Gabral,yavutse mu mwaka wa 1962,avukira mu cyahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo avuka mu mUryango ukomeye w’Aba Secyugu iMuhura,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR mu mwaka wa 1989,ubwo ingabo za RPA zateraga igihugu Gen Secyugu nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM mu cyiciro cya 30.

ubwo EX FAR yatsindwaga bagahungira muri Zayire,Secyugu yari afite ipeti rya Liyetona,aho yakomereje mu gihugu cya Congo Brazavile akaba yararwanye k’uruhande rwa Perezida Denys Sasu Ngweso mu itsinda ryari riyobowe na Col Mugaragu,bahirika Pascl Risuba.

Mu mwaka wa 1999 Gen.Secyugu yinjiye mu ngabo za Laurent Desire Kabila aba umusilikare mu gihugu cya Congo aho yayoboraga Batayo ya 88,ahagana mu mwaka wa 2004 nibwo yinjiwe muri FDLR ayobora Burigade y’ingabo yitwaga HORIZON,kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2020 Ukwakira, yayoboraga Ishuri ry’Aba Ofisiye bato ESSO,umwanya wo kuyobora G3 yari awumazemo iminsi 3.

Source: Rwanda Tribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa