skol
fortebet

Ifoto y’Umunsi: Abapolisi b’u Rwanda na Uganda bagaragaye ku mupaka basa n’abari kurebana igitsure

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacaracaye ifoto y’abapolisi ba Uganda n’ab’u Rwanda bamwe bafashe imbunda abandi hakurya nabo bafashe izabo gusa abantu barimo kwibaza icyo bari bagamije naho iyi foto yafatiwe.

Sponsored Ad

Ifoto igaragaza aba bapolisi basa nkaho barebana igitsure ndetse basa n’aho bategereje ikintu gikomeye yatumye benshi bacika ururondogoro bavuga kuri iyi foto.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahuje iyi foto n’ibibazo by’umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi bifite byinshi bitumvikanaho

Benshi bemeje ko iyi foto ishobora kuba yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare ahamaze iminsi harasirwa abantu bashaka kwinjiza magendu.

Benshi bakomeje kwibaza niba aba bapolisi barimo kurebana ay’Ingwe cyane ko bahuriye ku mupaka, umwe ku ruhande rwe, undi ku urwe.Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ishobora kuba yarafashwe muri iki cyumweru.

Mu minsi ishize abayobozi b’u Rwanda na Uganda bahuriye mu nama yamaze amasaha asaga 8 yo kwiga uko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola yashyirwa mu bikorwa gusa byarangiye nta mwanzuro n’umwe bumvikanyeho.

Ibitekerezo

  • Nihatari ndabona baribameze nkabagiye kurwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa