skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umusirikare w’u Rwanda yafotowe ari kumwe n’uw’Uburusiya bari kurinda Perezida wa Centrafrique

Yanditswe: Tuesday 22, Dec 2020

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda hakomeje gukwirakwira ifoto y’umusirikare w’u Rwanda n’uw’Uburusiya bafatanyije kurinda Perezida wa Centrafrique uri kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu Faustin-Archange Touadéra.

Sponsored Ad

Umwe mu basirikare b’u Rwanda yagaragaye ahagaze iruhande rw’uw’u Burusiya barinze Perezida w’iki gihugu Faustin-Archange Touadéra ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza cyane ko ingabo z’ibi bihugu byombi arizo UN yohereje gucunga umutekano muri iki gihugu.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by’amatora biri muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma yuko abahasanzwe bo mu butumwa bwa ONU/UN bwo kubungabunga amahoro bibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Nta mubare watangajwe w’abasirikare u Rwanda rwohereje muri Centrafrique, aho rusanzwe rufite abagera kuri 750 boherejwe mu murwa mukuru Bangui mu kwezi kwa kabiri mu 2019.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko u Rwanda rusanganywe Ingabo muri Repubulika ya Centrafrique zagiyeyo mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ariko ubu ibintu byinshi biri kugenda bihinduka bitewe n’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.

Ati “Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.

By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye aho nibiba ngombwa zizakozanyaho n’inyeshyamba.

Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa