skol
fortebet

Igitero cyahitanye abantu 141 biganjemo abasirikare ba Libiya gishobora gutuma Minisitiri w’ ingabo ahagarikwa

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko abantu 141 biganjemo abasirikare b’ igihugu cya Libya biciwe mu gitero bagabweho n’abarwanya igisirikare cy’ icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2017, igirikare cyatangaje ko Minisitiri w’ ingabo w’ iki gihugu agiye guhagarikwa mu mirimo kugeza iperereza kuri iki gitero rihumuje
Umuvugizi w’igisirikare cya Libya, Ahmad al-Mismari, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, ko icyo gitero cyakozwe n’abarwanyi bayoboka Leta yavuye mu masezerano y’i Tripoli, ashyigikiwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko abantu 141 biganjemo abasirikare b’ igihugu cya Libya biciwe mu gitero bagabweho n’abarwanya igisirikare cy’ icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2017, igirikare cyatangaje ko Minisitiri w’ ingabo w’ iki gihugu agiye guhagarikwa mu mirimo kugeza iperereza kuri iki gitero rihumuje

Umuvugizi w’igisirikare cya Libya, Ahmad al-Mismari, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, ko icyo gitero cyakozwe n’abarwanyi bayoboka Leta yavuye mu masezerano y’i Tripoli, ashyigikiwe n’ Umuryango w’ Abibumbye ONU. Abo basirikare baguye muri icyo gitero bavuye mu birori bya gisirikare, bakaba nta birwanisho bari bafise.

Umukuru w’Igisirikare, Jenerali Khalifa Haftar, yateye utwatsi icyo gitero yongeraho ko nta ruhare abifitemo. Haftar avuga ko hazakorwa amatohoza ku bakoze icyo gitero, kandi ko Minisitiri w’ ingabo azaba arahagaritswe mu mabanga yiwe, gushika abakoze icyo gitero bamenyekanye.

Abo barwanyi batangiye kurwanira ubwigenge bwa Libiya kuva mu bihumbi bibiri na cumi na rimwe, aho Moammar Kadhafi akuriwe ku butegetsi.

Kugeza ubu uwo mutwe ukaba ushyigikiye ubutegetsi mu burasirazuba bwa Libiya butavuga rumwe n’igisirikare cya Leta.

Ibitekerezo

  • ni mubareke bumve umubabaro uko umera!!!!!!!!!ntibateze no kuwukira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa