skol
fortebet

“Ikibazo kizaba kuri Amerika kizabazwe abacamanza” Trump

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yasabye ko nihagira ikibazo kiba kuri iki gihugu bizaryozwa abacamanza.
Ibi Perezida Trump abitangaje nyuma y’ aho umucamanza wo muri Washington atesheje agaciro itegeko rye ryo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu 7 bigwiriyemo abayisilamu. Ibyo bihugu ni Irani, Iraki, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya na Yemeni.
Perezida Trump akimara kumva ko uyu mucamanza yatesheje agaciro iri tegeko yaregeye urukiko rw’ ubujurire uru rukiko narwo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yasabye ko nihagira ikibazo kiba kuri iki gihugu bizaryozwa abacamanza.

Ibi Perezida Trump abitangaje nyuma y’ aho umucamanza wo muri Washington atesheje agaciro itegeko rye ryo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu 7 bigwiriyemo abayisilamu. Ibyo bihugu ni Irani, Iraki, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya na Yemeni.

Perezida Trump akimara kumva ko uyu mucamanza yatesheje agaciro iri tegeko yaregeye urukiko rw’ ubujurire uru rukiko narwo rutesha agaciro ubusabe bwe.

BBC yanditse ko kuri uyu iki Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare Trump yasabye abashinzwe abinjira n’ abasohoka ku mipaka kongera ubushishozi mu gusaka abinjira muri iki gihugu.

Yagize ati “Ndasaba abashinzwe umutekano ku mipaka kujya basaka bitonze abinjira mu gihugu cyacu.”

Yunzemo ati “Sinshobora kwiyumvisha ukuntu abacamanza bashyira igihugu cyacu mu byago nk’ ibi. Nihagira ikintu kiba bizamubazwe (umucamanza watesheje agaciro itegeko rya Trump), bibazwe n’ imikorere y’ inkiko. Abantu bikururira ikibi!”

Itegeko rya Trump rivuga ko abaturuka muri biriya bihugu birindwi batemerewe kwinjira ku butaka bw’ Amerika mu gihe cy’ amezi atatu.

Icyemezo cyo gukumira abinjira muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika baturutse mu bihugu byiganjemo abayisilamu Trump avuga ko yagifashe mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ abiyahuzi. Abanenga iki cyemezo bavuga ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’ Itegeko Nshinga n’ andi mategeko iki gihugu kigenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa