skol
fortebet

Imirambo y’ abasirikare ba Loni biciwe muri Congo yagejejwe muri Tanzania

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza nibwo imirambo y’ abasirikare bakomoka muri Tanzania baherutse kwicirwa muri congo yagejejwe muri iki gihugu bakirwa nk’ intwari.
Aba basirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo aho bari baroherejwe n’ Umuryango w’ Abibumbye. Biciwe mu gitero cyegekwa ku barwanyi bo mu gihugu cya Uganda cyabaye ku wa Kane w’ icyumweru gishize.
Umunyamabanga wa Loni wungirije ushinzwe umutekano Jean-Pierre Lacroix, ku wa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza nibwo imirambo y’ abasirikare bakomoka muri Tanzania baherutse kwicirwa muri congo yagejejwe muri iki gihugu bakirwa nk’ intwari.

Aba basirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo aho bari baroherejwe n’ Umuryango w’ Abibumbye. Biciwe mu gitero cyegekwa ku barwanyi bo mu gihugu cya Uganda cyabaye ku wa Kane w’ icyumweru gishize.

Umunyamabanga wa Loni wungirije ushinzwe umutekano Jean-Pierre Lacroix, ku wa Kane w’ iki cyumweru azasura umugi wa Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bukeye bwaho ku wa Gatanu asura Umugi wa Dar –es-Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Radio Ijwi ry’ Amerika, Lacroix I Goma azaba ajyanyweyo no kunamira abasirikare ba Loni biciwe muri Congo no gusura abakomerekeyemo. I Dar es Salaam azaba agiye kushimira abanyatanzaniya ku ruhare bagira mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu Isi.

Loni yatangaje ko abasirikare baguye muri icyo gitero ari 15. Abakomeretse ni 53. Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko hari abasirikare babiri ba Tanzania yashimuswe n’ ubu aho baherereye aramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa