skol
fortebet

Impunzi 6 zo muri Sudani y’Epfo zishwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abanya Uganda

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Impunzi 6 zikomoka muri Sudani y’Epfo zaraye zishwe izindi 4 zirakomereka mu kambi y’impunzi iri mu karere ka Madi Okollo mu majyaruguru ya Uganda.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryasohowe n’igipolisi cyo mu ntara ya West Nile, umuvugizi wacyo, Josephine Angucia, avuga ko abanya Uganda 13 ari bo bamaze gutabwa muri yombi ku mpamvu y’iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’aho bamwe muri izi mpunzi bakubise umuturage wari uragiye inka ze hafi y’iyo kambi.

Amakuru yagiye hanze nyuma avuga ko uyu munya Uganda wakubiswe yahise apfa,bituma abanya Uganda bagira umujinya maze batera iyo kambi.

Igipolisi n’igisirikare bya Uganda biracyashakisha abandi bantu bikekwa ko bagize uruhara muri ubu bwicanyi.

Uganda nicyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi, aho izigera muri miliyoni 1.4 zicumbikiwe muri iki gihugu ziganjemo abaturuka muri Sudani y’Epfo ihana urubibe n’iki gihugu.

Kuva mu myaka mike ishize, hadutse umwuka mubi hagati y’impunzi n’abanya Uganda baba mu turere twazakiriye bapfa umutungo kamere, nk’ubutaka, inkwi n’amazi.

Icyegeranyo cy’ishirahamwe International Refugee Rights Initiative cyo mu mwaka ushize gitangaza ko ibintu bishobora kuzamba mu gihe iki mwuka mubi urangwa mu bice byo mu majyaruguru no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba kitabonerwa umuti.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa