skol
fortebet

Indege ya gisirikare ya Chile yarimo abantu 38 yaburiwe irengero

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Indege ya gisirikare irimo abantu 38 yaburiwe irengero ubwo yari mu kirere yerekeza ku mpera y’isi y’epfo ya Antarctica, nkuko bivugwa n’igisirikare cya Chili kirwanira mu kirere mu itangazo cyasohoye.

Sponsored Ad

Iyo ndege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa C-130 Hercules yahagurukiye ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Punta Arenas mu majyepfo y’igihugu ku isaha ya saa kumi na 55 z’umugoroba ku isaha yaho.

Abashinzwe ubugenzuzi bw’indege no kuyiyobora baje gutakaza itumanaho nayo nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku munsi w’ejo.

Mu baburiwe irengero bari bayirimo harimo 17 bo mu itsinda ry’abayitwaye ndetse n’abagenzi 21, bari bagiye gutanga ubufasha mu bijyanye n’ibikoresho.

Igisirikare cya Chili kirwanira mu kirere cyavuze ko cyatangije ibikorwa byo gushakisha no gutabara abo baburiwe irengero ndetse n’iyo ndege bari barimo.

Ibiro ntaramakuru EFE byo muri Espanye bitangaza ko batatu mu bari bayirimo ari abaturage b’abasivile.

Jenerali Eduardo Mosqueira wo mu gisirikare cya Chili kirwanira mu kirere yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko iyo ndege itigeze itanga ubutumwa bw’intabaza.

Yerekezaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Presidente Eduardo Frei Montalva kiri ku kirwa cya King George Island muri Antarctica.

Yavuze ko umupilote wayo yari afite ubunararibonye bwinshi ndetse ko iyo ndege bishobora kuba byabaye ngombwa ko igwa nyuma yo gushiranwa n’amavuta yayo.

Perezida Sebastián Piñera wa Chili yatangaje kuri Twitter ko "yababajwe cyane" n’iryo bura ry’indege n’abari bayirimo. Yanavuze ko ari gukurikirana ibyayo ari mu murwa mukuru Santiago.

Mu itangazo yatangaje nyuma yaho, yongeyeho ko "indege z’igihugu n’iz’amahanga n’uburyo bwo mu mazi bw’aho byabereye" biri gufasha mu ishakisha.

Chili igenzura ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.2 z’ubutaka bwa Antarctica, ubwo butaka bwayo buhana imbibi n’ubugenzurwa n’Ubwongereza na Argentina.

Kuri ubwo butaka bwayo bwo muri Antarctica, ifiteho ibibuga by’indege icyenda.Ikaba ari cyo gihugu cya mbere cyihafite byinshi cyane ku isi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa