skol
fortebet

Ingabo za US zarashe ku birindiro 5 by’abarwanyi ba Kataib Hezbollah zirabitwika

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

Indege z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika zateye ibirindiro by’abarwanyi bafashwa na Irani ndetse na Iraki zirabitwika ndetse zihitana na bamwe muri aba barwanyi.

Sponsored Ad

Ibyo bitero by’indege za US, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira uwa gatanu byagabwe ku birindiro bitanu by’umutwe wa Kataib Hezbollah bibikwamo intwaro.

Ibi bitero bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa kane Minisitiri w’ingabo wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Mark Esper,yatangaje ko bamaze gufata ingamba zose zo kwihorera ku gitero cyahitanye abasirikare babo n’ab’Ubwongereza mu majyaruguru ya Baghdad.

Amerika ivuga ko iki gitero cy’amabombe cyagabwe ku basirikare ba US n’Ubwongereza mu majyaruguru ya Baghdad cyakozwe kuwa gatatu n’abarwanyi b’aba Shia bafashwa na Irani.

Ibitekerezo

  • Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

    iyi nkuru ntiyuzuye ntigaragaza igihugu byabereyemo mujye mugerageza mutange amakuru yuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa