skol
fortebet

Inyeshyamba ziriyongera mu burasirazuba bwa Congo kubera Kabila

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Itsinda ryashyizweho n’ Umuryango Mpuzamahanaga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW ngo ryige kandi no rige rigaragaraza ibipimo by’ inyeshyamba mu burengerazuba bwa Congo ryatangaje ko imitwe y’ inyeshyamba muri aka gace imaze kwikuba kabiri.
Iri tsinda ryahawe izina rya GEC (Groupe d’études sur le Congo) kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 nibwo ryashyize ahagaragara ibipimo bya mbere kuva ryashyirwaho muri Kamena 2017.
GEC ivuga ko muri Kivu zombi iy’ Amagepfo n’ iy’ Amajyaruguru inyeshyamba zishe (...)

Sponsored Ad

Itsinda ryashyizweho n’ Umuryango Mpuzamahanaga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW ngo ryige kandi no rige rigaragaraza ibipimo by’ inyeshyamba mu burengerazuba bwa Congo ryatangaje ko imitwe y’ inyeshyamba muri aka gace imaze kwikuba kabiri.

Iri tsinda ryahawe izina rya GEC (Groupe d’études sur le Congo) kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 nibwo ryashyize ahagaragara ibipimo bya mbere kuva ryashyirwaho muri Kamena 2017.

GEC ivuga ko muri Kivu zombi iy’ Amagepfo n’ iy’ Amajyaruguru inyeshyamba zishe abasivile 526, zigashimuta 1 086, naho 11 bakaba barafashwe ku nguvu mu buryo bukabije.

Umutwe urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda (FDLR) n’ umutwe witwa NDC Renovated Warlord Guidon niyo GEC ivuga ko ikomeye cyane muri Kivu y’ Amajyaruguru. Muri Kivu y’ amagepfo umutwe ukomeye cyane ni uwitwa CNPSC.

Christoph Vogel uyoboye GEC, avuga ko kuva muri 2016 inyeshyamba zirwanira mu burasirazuba bwa Congo zikubye kabiri ubu akaba ari 120. Avuga ko uku kwiyongera guhangayikishije kuko umuntu wese ushaka guhosha amakimbirane aba atiyumvisha ikijya mbere muri ako gace

Christoph Vogel akomeza avuga basanze iyi mitwe y’ inyeshyamba kwiyongera kwayo biterwa ni uko manda ebyiri Perezida Joseph Kabila yemererwa n’ itegeko nshinga zarangiye akanga gutanga ubutegetsi.

Vogel avuga ko iyi mitwe ahanini iba igizwe n’ abaturage batavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Joseph Kabila ndetse n’ inyeshyamba.

Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa (RFI) dukesha iyi inkuru ivuga ko GEC yashyizweho kugira ifashe abaterankunga kumva uburemere bw’ ikibazo cy’ umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo. Muri Kivu zombi abakuwe mu byabo bararibwa muri miliyoni bivuze ko baruta abakuwe mu byabo muri Yemen na Syria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa