skol
fortebet

Iran yasabye abaturage gukusanya miliyoni 80 z’amadolari zo kwica perezida Trump

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu muhango wo gushyingura General Qassem Soleimani wishwe kuwa Kane w’icyumweru gishize n’ingabo za USA mu bitero by’indege zagabye mu mujyi wa Baghdad,abanya Iran basabwe gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo haboneke miliyoi 80 z’amadolari yo kwica Trump.

Sponsored Ad

Abanya Iran bari mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’uyu mugabo aho basabye Leta kwihorera nayo ibasaba ko buri wese yatanga nibura idolari rimwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 80 z’amadolari yo kwica perezida wa US,Donald Trump.

Kuri iki cyumweru perezida Trump yanditse kuri Twitter ye ko Iran niyibeshya igatera ibirindiro bya Amerika cyangwa se ikagira umunyamerika n’umwe ihohotera,bazahita bayirasaho badatindiganyije ndetse yemeje ko bazahita basenya ibirindiro byayo bikomeye bigera kuri 52.

Umudepite wo muri Iran witwa Abolfazl Abutorabi yasabye ko batera White House ku manywa y’ihangu mu biganiro byo mu nteko byabaye ku cyumweru.

Yagize ati “Twashobora gutera White House,twashobora kubasubiza tubasanze ku butaka bwabo.Dufite imbaraga kandi ku bushake bw’imana,twabasubiza mu gihe gikwiriye.”

Abutorabi yavuze ko kwica general Qassem Soleimani bigaragaza ko Amerika yasabye ko barwana bityo bakwiriye kubaha ubusabe bwayo kuko ngo ‘iyo ushidikanyije utsindwa.”

Iran yavuze ko igiye guhagarika imipaka yari yashyizeho yo gucura intwaro z’ubumara mu mwaka wa 2015 ndetse yiyemeza kurasa ahantu 35 hari inyungu za US harimo ku bwato bwayo bw’intambara, ambasade n’ahandi hose mu gace kayegereye.

Kuri iki cyumweru,abadepite bo muri Iraq batoye itegeko rivuga ko nta abasirikare b’Amerika bagomba kwirukanwa ku butaka bwabo ndetse n’abandi baturuka ahandi.

Umurambo wa general Qassem Soleimani wagejejwe muri Iran ku munsi w’ejo,bituma mu muhango wo kumwunamira,abantu bose basaba ko iki gihugu cyabo cyakwihorera kuri Amerika.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa