skol
fortebet

Iran yihimuye kuri Amerika irasa ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo muri Iraq

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Igihugu cya Iran cyagaragaje ko cyiteguye kwinjira mu ntambara yeruye na Amerika nyuma y’aho kirasiye Missile zisaga 22 ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika muri Iraq mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa Gen. Qasem Soleimani.

Sponsored Ad

Uburakari bwa Iran ntibwari gusiga ubusa nyuma y’aho uyu mujenerali wabwo yishwe n’indege itagira umupilote ya Amerika mu mujyi wa Baghdad kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, bitegetswe na Perezida Donald Trump.

Izi misile zatewe ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere za Ain al-Assad mu ntara ya Anbar n’ibindi bibifasha bya Erbil mu majyaruguru ya Iraq mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Trump acyumva aya makuru yavuze ko aragira icyo avuga kuri ibi bitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ati “ Misile zarashwe zaturutse muri Iran ku birindiro by’ingabo biri muri Iraq. Ubu hararebwa umubare w’abo byahitanye n’ibyangiritse. Ubu ni byiza! Dufite igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho kurusha ibindi byose ku Isi.Ndaza kuvuga ijambo mu gitondo.”

Minisitiri w’ingabo wa Poand yavuze ko nta musirikare n’umwe w’iki gihugu wagiriye ikibazo muri ibi bitero bya Misile bya Iran.

Ibihugu byinshi birimo Ubwongereza byamaganye ibi bitero,bimwe bisaba abaturage babyo bari muri Iraq kuvayo mu gihe ibifiteyo ingabo byavuze ko zimeze neza.

Abanya Iran basezeranyije abaturage babo ko bazihorera none babitangiye kuri uyu wa Gatatu barasa misile zigera kuri 22 ku birindiro by’ingabo zirimo iz’ Amerika muri Iraq.

Izi misile 22 zirimo 17 zarashwe ku birindiro bya Ain al-Asad birimo 2 bitaturitse na 5 byatewe mu mujyi wa Erbil.

Birasa n’aho intambara yatangiye gututumba hagati ya Iran n’America, ibihugu bisanzwe bidacana uwaka.

Kugeza ubu abairikare baguye muri iki gitero cya Misile n’ibyagijwe nacyo ntibiratangazwa.

Amerika ivuga ko ntakirahinduka,izagaba ibitero byo kwihimura igihe bizakenerwa kugira bahagarike ibitero ku basirikare bayo mu karere.

Trump yavuze ko Iran niyibesha ikarasa ku birindiro bya Amerika ibyo aribyo byose cyangwa igakora ku Munyamerika azarasa ibirindiro 52 bya Iran birimo ibisigasiye umuco wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa