skol
fortebet

Kenya: Al Shabab yagabye igitero gikomeye ku kigo kibamo abasirikare ba USA kiri mu karere ka Lamu

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

Inyeshyamba zo mu mutwe ugendera ku mahame akomeye y’idini ya Islam,Al Shabab,yateye ibirindiro by’abanyamerika bya Manda-Magogoni bikorera mu karere ka Lamu mu gihugu ca Kenya mu rukerera.

Sponsored Ad

Icyo gitero cy’abo barwanyi b’umutwe ukorana na Al Qaeda cyagabwe saa kumi za mu gitondo kuri iki cyumweru nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Lamu, Irungu Macharia.

Iki kigo cyatewe kizwi kw’izina rya Camp Simba, kibamo amagana y’abasirikare ba Amerika n’aba Kenya.

Amakuru ataremezwa n’uruhande na rumwe, avuga ko abarwanyi ba Al Shabab bigaruriye igice cy’icyo kigo.

Abavugizi ba Al Shabab bavuze ko icyo gitero nta sano gifitanye n’iyicwa ry’umujenerali wo muri Irani, wishwe n’indege za gisirikare za Amerika.

Amakuru atangwa n’abashinzwe umutekano muri Kenya avuga ko ibikorwa byo kugarura umutekano muri icyo kigo bikomeje, kandi ko babonye imirambo itatu.

Abashinzwe igisirikare cya Kenya bavuze ko nta musirikare n’umwe wa Kenya cyangwa uwa US waguye muri iki gitero gusa ngo bishe abarwanyi ba Al Shabab 4.

Iki gitero kije gikurikira amagambo Amerika iheruka gutangaza ko yishe abasirikare 4 ba Al Shabab nyuma y’igitero bagabye cyo guturitsa imodoka abantu 79 bakahasiga ubuzima.

Ibitekerezo

  • Ko mutatubwiye ko basilikare 4 babanyamerica bahasize ubuzima?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa