Abantu bane nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ imvura idasanzwe yaguye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kinshasa.
Ibiro bya Guverineri w’ umujyi wa Kinshasa byatangaje ko imibare y’ agateganyo igaragaza ko abantu bane bahitanywe n’ imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri w’ iki cyumweru ikangiza byinshi.
Mu byo yangije harimo imihanda, amashuri ibitaro n’ ibindi, gusa ngo ntiharamenyekana umubare w’ibyangijwe byose.
Iyi mvura yaguye muri Komine zitandukanye zigize (...)
Abantu bane nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ imvura idasanzwe yaguye mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kinshasa.
Ibiro bya Guverineri w’ umujyi wa Kinshasa byatangaje ko imibare y’ agateganyo igaragaza ko abantu bane bahitanywe n’ imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri w’ iki cyumweru ikangiza byinshi.
Mu byo yangije harimo imihanda, amashuri ibitaro n’ ibindi, gusa ngo ntiharamenyekana umubare w’ibyangijwe byose.
Iyi mvura yaguye muri Komine zitandukanye zigize umujyi wa Kinshasa zirimo Barumbu.
Imigezi irimo Gombe, Kalamu na Ndjili yuzuye amazi arenga inkombe yagiza byinshi mu bikorwa byari hafi yayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *