skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yagerageje missile irapfuba, abahanga bati "Hari urwego itarageraho"

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya y’ Epfo batangaje ko kuri uyu Gatatu tariki 22 Weruwe 2017 Koreya ya Ruguru yageraje igisasu cya Missile kigapfubira mu kirere.
Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugerageza ibisasu bya Missile n’ intwaro kirimbuzi mugihe yabibujijwe n’ Umuryango w’ Abibumbye.
BBC yanditse ko uko iminsi ishira indi igataha ariko Koreya ya Ruguru irushaho kongera ingano y’ ibisasu bya Missile ikorera igerageza. Ibyo ngo byiyongera kukuba ababikurikiranira hafi bavuga ko (...)

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya y’ Epfo batangaje ko kuri uyu Gatatu tariki 22 Weruwe 2017 Koreya ya Ruguru yageraje igisasu cya Missile kigapfubira mu kirere.

Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugerageza ibisasu bya Missile n’ intwaro kirimbuzi mugihe yabibujijwe n’ Umuryango w’ Abibumbye.

BBC yanditse ko uko iminsi ishira indi igataha ariko Koreya ya Ruguru irushaho kongera ingano y’ ibisasu bya Missile ikorera igerageza. Ibyo ngo byiyongera kukuba ababikurikiranira hafi bavuga ko icyo gihugu cyongereye inzobere zo gukora ibyo bisasu ku buryo gishobora gutera indi ntambwe mu ikoranabuhanga rya missile.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa gatatu Koreya ya Ruguru yagerageje missile enye zigwa mu mazi y’ igihugu cy’ u Buyapani ahantu hareshya na kilometero 1000 uvuye aho zaturutse.

Icyo gihugu kivuga ko kirimo gutegura missile ifite ubushobozi bwo kuva mu mugabane umwe ikagwa ku wundi. Umugabane uri mu ntumbero za Koreya ya Ruguru ni Amerika.

Abahanga batekereza ko urwo rwego Koreya ya Ruguru itaragera ku rwego rwo guhangakisha Amerika na Koreya ya Ruguru

Umusesenguzi witwa Stephen Evans yabwiye BBC ko gupfuba kw’ iyo missile bigaragaza ko Koreya ya Ruguru itaragera ku rwego rwo gukura umutima Seoul na Washington(Koreya y’ Epfo na Leta zunze ubumwe z’ Amerika).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa