skol
fortebet

Magufuli ababajwe cyane n’abasirikare be biciwe muri Kongo

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), baguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, abandi 53 barakomereka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Tanzania, Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Magufuli, yavuze ko yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’abasirikare ba Tanzaniya 15 bari baharaniye amahoro.
Magufuri ati “Nihangayikishijwe kandi mbabazwa n’urupfu rw’urubyiruko rwacu, abasirikare (...)

Sponsored Ad

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), baguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, abandi 53 barakomereka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Tanzania, Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Magufuli, yavuze ko yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’abasirikare ba Tanzaniya 15 bari baharaniye amahoro.

Magufuri ati “Nihangayikishijwe kandi mbabazwa n’urupfu rw’urubyiruko rwacu, abasirikare bitanga, kandi b’intwari baburiye ubuzima mu bikorwa byo kurinda umutekano mu gihugu gituranyi cya Congo Kinshasa.”

Abo basirikare bari muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, guhagararira amahoro mu rwego rwa ONU, MONUSCO.

Bose bivugwa ko bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa ki Islam w’abanye Uganda.
Abasirikare batanu ba Kongo nabo bishwe, abarenga mirongo itanu barakomereka.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko ubwo bwicanyi ari icyaha cyo mu ntambara.

Nibo basirikare benshi ba ONU baharaniye amahoro bamaze kwicirwa rimwe mu bihe bya vuba.

Umuyobozi wa Monusco, Maman Sidikou, yagize ati “Ndamagana nivuye inyuma iki gitero cyambuye ubuzima ingabo za Loni n’iza FARDC.”

Monusco ifite ingabo zigera ku bihumbi 18,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo Kinshasa imaze igihe yibasiwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanira muri iki gihugu cyane cyane uduce tugwiriyemo amabuye y’agaciro ishaka kutwigarurira.

Muri iki cyumweru imiryango nterankunga yatangaje ko umutekano muke muri RDC yatumye abaturage bagera kuri miliyoni 1,7 bava mu byabo muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa