skol
fortebet

Maj.Karindinefu wari ushinzwe itumanaho muri FLN yishwe na FARDC

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yiciwe mu gitero yagabweho n’ingabo za RDC mu gihe na Liyetona Jean Claude yafashwe mpiri.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,Uyu Maj.Karindinefu yiciwe mu gitero inyeshyamba za FLN zagabweho na FARDC mu rukerera rwo kuwa gatandatu ahagana saa kumi za mu gitondo.

Iki kinyamakuru kivuga ko umurongo munini w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada zerekeza I Minembwe, mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho.

Uyu Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yaguye mu ntambara yamaze amasaha abiri hagati y’inyeshyamba za FLN na FARDC bituma na Radio nini irafatwa izi nyeshyamba zakoreshaga ifatwa.

Muri iyi mirwano kandi Liyetona Jean Claude wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada yatawe muri yombi na FARDC.

Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba ziri gusaba imishyikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga,nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018.Babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamashyaka ya MRCD,inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.

Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa